RFL
Kigali

Dore ibihugu 10 bihemba neza abarimu ku Isi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:14/01/2022 17:50
0


Abarimu bagira uruhare rukomeye ku buzima bw’abantu batuye Isi, bwaba ubwako kanya ndetse n’ubwahazaza. Abarimu bafasha abanyeshuri babo kuzabaho neza binyuze mu buryo babahindurira imyumvire bikabafasha na nyuma y’ishuri. Akenshi abarimu bivugwa ko bahembwa make ariko muri iyi nkuru tugiye ku kugezaho ibihugu bibahemba neza ku Isi.



Muri Amerika ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika, abarimu ntabwo bashimwa cyane. Ikigereranyo cy’amafaranga abarimu bunguka ku mwaka muri ibi bihugu kibarirwa mu madorali ya Amerika ibihumbi mirongo ine na birindwi ($47K) biri munsi y’ayo bakabaye bahembwa ugereranyije n’imbaraga bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ibihugu byose ntabwo bitesha agaciro abarimu ni nayo mpamvu tugiye kukubwira ibihugu 10 bibahemba neza Abarimu ku Isi.

1.SWITZERLAND

Uburyo uburezi bwo muri Switzerland buteye ntabwo bugengwa na Leta. Abana batangira ishuri bafite imyaka 6 bikaba biteganyijwe ko byibura barangiza amashuri abanza bafite imyaka 12. Abarimu bo muri iki gihugu baba bafite ijambo rikomeye ugereranyije n’ahandi.

2.LUXEMBOURG

Igihugu cya Lexembourg gifite uburezi bwateye imbere cyane. Abana bo muri Luxembourg batangira ishuri bafite imyaka byibura 4 kugeza bafite 16, ubundi bagahabwa umwanya wo kwiga indimi byibura 3 arizo: Luxembourgish, German, French. Ibi bituma abarimu babona umwanya wo kwigisha cyane ndetse bagahabwa agaciro.

3.CANADA

Muri Canada uburezi bwaho burubashywe cyane. Byibura 80 ku ijana by’abanyeshuri bagera ku ishuri babona impamyabumenyi, naho 53 ku ijana by’abatiga, bakaba bafite ishyaka ryo kwiga no kwihugura, ibi bigaha akazi abarimu bigatuma bahabwa agaciro gakomeye.

4.GERMANY

Muri iki gihugu, Leta ifasha cyane uburezi bwaho. Abana batangira ishuri bafite imyaka 6 byibura bakarangiza bafite imyaka 12 cyangwa 13. Abana bishyuzwa amafaranga make ndetse bakoroherezwa no mu ikorwa ry’ibizamini bigatuma abiga biyongera n’abarimu bakabona akazi. Abarimu bakorera ku ihangana cyane.

5.NETHERLAND

Abana biga babishaka, ntabwo bashyirwaho agahato ndetse umwana ugiye kwiga yiga aho ashaka. Muri iki gihugu, abarimu bahembwa amafaranga ari hejuru cyane ugereranyije no mu bindi bihugu.

6.AUSTRALIA

Umushahara w’umwarimu mu gihe cy’umwaka muri iki gihugu cya Australia, ungana AU$60,000.

7.UNITED STATES

Muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika abarimu bahembwa neza, dore ko bahembwa amadorali angana na $60,000.

8.IRELAND

Iki gihugu gihemba abarimu asaga ibihumbi 53 by’amadorali.

9.AUSTRIA

Muri iki gihugu umwarimu ahembwa asaga ibihumbi 50 by’amadorali.

10.DENMARK

Umwarimu wo muri iki gihugu ku mwaka ahembwa ibihumbi 47 by’amayero.

Inkomoko: Afterschoolafrica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND