Nyuma yo kunengwa n’ingeri zitandukanye z’abatuye igihugu cya Afurika y’Epfo kubera kubwira imvugo yakoresheje isaba abanyeshuri b’abakobwa gufunga amaguru yabo bagafungura ibitabo. Minisitiri w’ubuzima yisobanuye avuga ko ari ubutumwa bugenewe n’abasore.
Rhophi Ramathuba, yavuze
aya magambo ku wa gatatu ubwo yari yasuye ishuri ryisumbuye ryo muri Gwenane
riri mu gace ka Sekgakgapeng, ubwo hari ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri. Minisitiri w’ubuzima w’intara ya Limpopo, yabwiye abanyeshuri ati:
“Ku mwana w’umukobwa uri
hano ndagira ngo nkubwire nti 'Fungura ibitabo byawe, ubundi ufunge amaguru
yawe. Wifungura amaguru yawe, fungura ibitabo byawe. Murakoze cyane”.
Uyu mudamu utarakiriwe neza na gato, yongeyeho ko abakobwa
barimo gushukwa n’abagabo bakuru bifashishije imisatsi ihenze y’imiterano
ndetse n’amatelefone agezweho. Nyuma yo kuvuga aya magambo ye, byamuteye kugawa
cyane nyuma y’uko videwo y’ijambo rye ishyizwe ku mbuga nkoranyambaga
zitandukanye muri iki gihugu.
Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru gitangaza ko umwe mu
bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati “Ubu si uburyo buboneye bwo
kuganiriza abana ku ihohoterwa, ku mibonano mpuzabitsina no ku kwifatira
icyemezo ku kuyikora”.
Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi witwa Siviwe Gwarube
yavuze ko ayo magambo “ateje ikibazo gikomeye”. Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize
ati “Aka kari akanya ko kugirana ikiganiro gifatika n’aba banyeshuri ku
kwifatira icyemezo ku gukora imibonano… None uregeka ikibazo ku bahohoterwa.
Ugashyira igitutu kitari ngombwa ku bakobwa?”.Madamu Ramathuba yabwiye urubuga rwa
TimesLive rwo muri Afrika y’Epfo ko amagambo ye yakuwe mu mvugo (context) yayo,
kandi ko yayabwiraga n’abahungu atari abakobwa gusa yavugaga
Mu magambo ye Phophi yagize ati “Nasabye abahungu
kwibanda ku masomo yabo no kutaryamana n’abakobwa”.Yongeyeho ko abaturage
ashinzwe mu ntara ya Limpopo bakiriye neza ubutumwa bwe. Ati “Barimo banavuga
ko bo batinya kuvuga ibi bintu kandi banshimiye kubera ko navuze ibintu uko
biri nta guca ku ruhande”.
Imibare ya leta igaragaza ko abakobwa hafi 33,400 bafite
munsi y’imyaka 17 babyaye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2020, mu gihe mu 2013, hafi 100,000 by’abangavu batewe inda muri Afurika y’Epfo nk’uko
bitangazwa na Anne Soy.
TANGA IGITECYEREZO