Urukundo rwa kure rugora benshi kuko bataba babasha kubona abakunzi babo nkuko babishaka ndetse bakanacika intege kubera kuba kure y'abo bihebeye, rimwe na rimwe bikabaviramo guhagarika umubano wabo.
Abantu benshi ntibakunda kwemera ko urukundo rwa kure y’amaso ruramba kandi rukagira ingufu. Niba ufite umukunzi mwatandukanyijwe n’intera ndende, aya ni amabanga yagufasha kurwongera no kuruha ingufu nkuko byatangajwe n'urubuga Elcrema:
1.Icyizere
Iyi niyo ngingo shingiro y’umubano wa kure y’amaso ndetse n’undi mubano wose hagati y’ibiremwa byo ku Isi. Kutamugirira icyizere byangiza umubano burundu. Mugirire icyizere na we ni umuntu ukuze kandi urabizi neza ko agukunda. Ibuka ko n’abakundana batatandukanyijwe n’ibirometero byinshi nk’uko mwe bimeze, iyi ngingo ijya ibananira kumvikanaho. Muhe icyizere cyose ubundi ukore ibyo usabwa mu rwego rwo gukomeza urukundo rwanyu, ubundi witurize.
Nukomeza gukeka no kwishyiramo ibitekerezo byinshi by’uko yaba aguca inyuma, yaragusimbuje abandi,.. bizakwangiriza byinshi mu bwonko bwawe bikwicire n’izindi gahunda z’akazi, amasomo, cyangwa izindi nshingano ufite.
2.Kugirana ikiganiro kenshi
Iyi ni ingingo nayo iri mu z'ibanze ku bantu bakundana batari kumwe. Nubwo mutabasha guhura kenshi ariko hari uburyo bwinshi mwaganairamo. Ikoranabuhanga ryarabyoroheje. Ushobora kwifashisha telefoni, Internet, imbuga nkoranyambaga, ... bityo mugasa nkaho muri kumwe mubicishije mu biganiro. Nutabigenza utyo uzatuma abandi bamufatirana, kukwibagirwa biziremo kandi ubigizemo uruhare.
3.Igihe
Hari abantu baba bafite imirimo itabemerera kugira igihe gihagije cyo gukora izindi gahunda zitari iz'akazi. Ni byiza kandi akazi si kabi. Nubwo bimeze gutyo, shaka igihe ndetse gihagije uzajya ugenera ikiganiro hagati yawe n'umukunzi. Uko murushaho kuganira igihe kinini azajya ashushanya ifoto y’ibihe byiza mwagiranaga mukibasha kubonana kenshi. Umunsi ukurikiyeho icyo kiganiro mwagiranye kizamufasha kumva ko atari wenyine, bityo ntabone umwanya wo kwita ku bandi cyangwa kubashidukira.
4.Shyiramo imbaraga
Ibuka ko mutari kumwe kandi ugomba gukomeza gukundana na we. Shyiramo imbaraga kandi wongere ubushake kuko mutandukanyijwe n’intera ndende. Abandi bakundana bari kumwe bo bafite uburyo nawe icyo ugomba kwishyiramo ni uko uzi icyo ushaka.
5.Kugira intego ifatika
Kugira ngo uru rukundo rukomere ndetse rugumeho, mugomba kuba mufite intego mu rukundo rwanyu mwihaye kugeraho. Ahanini byaba byiza mwemeranyijwe ikintu gikomeye nk’uko igihe cyose yazira muzarushinga. Bituma ahora agufitiye urukundo ndetse rukamugumamo kuko mufite aho mugana. Urukundo rwa kure y’amaso iyo rudafite intego ruba rufite amahirwe menshi nka 90% yo guhita rukonja cyangwa rukarangira burundu.
6.Hora umutera amatsiko
Mu biganiro mugirana jya umutera amatsiko. Uko urushaho kumutera amatsiko azarushaho kumva agukumbuye no kongera kukugirira urukumbuzi.
7.Ibiganiro bifatika
Uko uzajya ujya kumuhamgara cyangwa gukoresha ubundi buryo mu bwo twabonye, jya uba ufite ingingo ifatika. Si byiza ko uhorana mu biganiro bimwe, ingingo zidafatika cyangwa zidasamaje.
TANGA IGITECYEREZO