RFL
Kigali

Biratangaje! Umukecuru w’imyaka 61 n’umugabo we w’imyaka 24 batangaje ko bateganya kugira umwana

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:14/01/2022 16:16
0


Quran McCain w’imyaka 24 y’amavuko n’umufasha we Cheryl McGregor w’imyaka 61, nyuma yo gusezerana kubana akaramata mu mwaka ushize batangaje ko nubwo bagerageje kubyara umwana bikanga kubera imyaka y’umugore, batacitse intege kuko nabo bateganya kugira umwana wabo.



Uyu mukecuru Cheryl MacGregor ubusanzwe ufite abana barindwi n’umwuzukuru umwe w’imyaka 17 y’amavuko, yahuye n’uyu mugabo we Quran McCain bwa mbere mu mwaka wa 2012 mu kazi bakoreraga mu mujyi wa Rome muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bwa mbere bahura Quran yari afite imyaka 15 y’amavuko.

Nyuma yaho haje gucamo igihe aba bombi batabonana maze bongera guhura mu mwaka wa 2020 ndetse batangira kurambagizanya. Mu mwaka ushize wa 2021 nibwo Cheryl urusha umugabo we Quran imyaka 37 y’amavuko bombi basezeranye kubana akaramata.




Cheryl na Quran basezeranye kubana akaramata mu mwaka ushize wa 2021

Aba bombi nyuma yo kubana batangaje ko bateganya no kwagura umuryango wabo, muri urwo rwego bavuze ko bateganya kugira umwana wabo bombi.




Cheryl na Quran barateganye kwagura umuryango wabo 

Cheryl n’umugabo we Quran bagerageje kubyara umwana ariko ntibyabakundira kubera imyaka y’umugore, gusa ntabwo bacitse intege kuko bahisemo gukoresha ubundi buryo burimo gushaka uwababyarira umwana cyangwa se bagashaka uwo barera.

Quran yagize ati: “Cheryl afite imyaka 61 y’amavuko n’abana barindwi ndetse n’umwuzukuru w’imyaka 17 y’amavuko ariko twumva ko tugomba kugira umwana wacu ubwacu. Twahisemo uburyo bwo gushaka umuntu watubyarira umwana, nubwo twabonye abantu benshi bakunda kugirana amakimbirane nyuma y’uko umwana avutse.

Cheryl n’umugabo we Quran batangaje ko urukundo hagati yabo rugeze aharyoshye nubwo umugabo ari muto kurusha umwe mu bana ba Cheryl ndetse na Cheryl akaba arusha nyirakuru wa Quran imyaka 6 yose y’amavuko.  


Src: Daily Mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND