Quran McCain w’imyaka 24 y’amavuko n’umufasha we Cheryl McGregor w’imyaka 61, nyuma yo gusezerana kubana akaramata mu mwaka ushize batangaje ko nubwo bagerageje kubyara umwana bikanga kubera imyaka y’umugore, batacitse intege kuko nabo bateganya kugira umwana wabo.
Uyu mukecuru Cheryl MacGregor ubusanzwe ufite abana
barindwi n’umwuzukuru umwe w’imyaka 17 y’amavuko, yahuye n’uyu mugabo we Quran
McCain bwa mbere mu mwaka wa 2012 mu kazi bakoreraga mu mujyi wa Rome muri Leta ya
Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bwa mbere bahura Quran yari afite
imyaka 15 y’amavuko.
Nyuma yaho haje gucamo igihe aba bombi batabonana maze
bongera guhura mu mwaka wa 2020 ndetse batangira kurambagizanya. Mu mwaka ushize wa 2021
nibwo Cheryl urusha umugabo we Quran imyaka 37 y’amavuko bombi basezeranye
kubana akaramata.
Cheryl na Quran basezeranye kubana akaramata mu mwaka ushize wa 2021
Aba bombi nyuma yo kubana batangaje ko bateganya no
kwagura umuryango wabo, muri urwo rwego bavuze ko bateganya kugira umwana wabo bombi.
Cheryl na Quran barateganye kwagura umuryango wabo
Cheryl n’umugabo we Quran bagerageje kubyara umwana
ariko ntibyabakundira kubera imyaka y’umugore, gusa ntabwo bacitse intege kuko
bahisemo gukoresha ubundi buryo burimo gushaka uwababyarira umwana cyangwa se
bagashaka uwo barera.
Quran yagize ati: “Cheryl afite imyaka 61 y’amavuko n’abana
barindwi ndetse n’umwuzukuru w’imyaka 17 y’amavuko ariko twumva ko tugomba
kugira umwana wacu ubwacu. Twahisemo uburyo bwo gushaka umuntu watubyarira
umwana, nubwo twabonye abantu benshi bakunda kugirana amakimbirane nyuma y’uko
umwana avutse.
Cheryl n’umugabo we Quran batangaje ko urukundo hagati yabo rugeze aharyoshye nubwo umugabo ari muto kurusha umwe mu bana ba Cheryl ndetse na Cheryl akaba arusha nyirakuru wa Quran imyaka 6 yose y’amavuko.
Src: Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO