Abantu bakunda umuziki cyane, yaba
kuwumva no kuwureba mu bitaramo no mu mashusho y’indirimbo. Abanyamuziki rero
iyo bashaka bawukora neza bita no ku mashusho bakora kugira ngo barusheho
gushimisha abakunzi babo.
Kugira amashusho meza bivuze kuyitaho
bijyanisha nuko indirimbo iteguye mu mbyino, ahantu harimbishirijwe ayo
mashusho, ubusitani bw’agatangaza n’abakobwa b’uburanga butangaje bifashishwa
muriyo.
INYARWANDA yabateguriye urutonde
rw’abakobwa bakomeje guca ibintu mu mashusho y’indirimbo mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba
kubera ubwiza n’impano zabo.
1.Amanda
Swartbooi
Ni umwe mu
bakobwa bateye neza, yagiye agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi
bakomeye muri Afurika zirimo Show Me ya Harmonize na Rich Mavoko, Coolest Kids in
Africa ya Davido na Nasty C n’izindi.
2.Hellen
Lukoma
Ni umugandekazi
w’icyamamare kubera kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye muri
iki gihugu barimo Bobi Wine na Teeba kimwe na Dj Slick Roja.
3.Hamisa
MobetoNi we mukobwa
ugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Diamond Platnumz na Rayvanny yitwa Salome, uburanga bwe ni ntagereranywa, uretse kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ni n'umwe
mu banyamideli batunze agatubutse wabyaranye n'abarimo Diamond, akaba amaze iminsi avugwa mu Rukundo na Rick
Ross.
4.Nelly Kamwelu
Yagiye agaragara mu mashusho y’indirimbo
zinyuranye, anaherutse kwifashishwa mu ya The Ben na Diamond Platnumz nyuma yuko
yari yaragaragaye no mu ya Tom Close.
Uburanga bwe buhogoza benshi dore
ko yagiye yibikaho amakamba anyuranye mu marushanwa y’ubwiza by’umwihariko mu
mwaka wa 2011.
5.Nanah
![]()
Ni umwe mu bamikazi b’ubwiza wifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ‘I love you’ ya Rayvanny, mu maso he n’amaso meza biri mu binyura benshi, akomoka mu gihugu cya Tanzania.
6.Fatma Banj
Umunyakenyakazi
uzwi mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo Nyanshiski, Kristoof,
Timmy T Dat, Darass n’abandi. Fatma ubusanzwe ni umushabitsi mu
bijyanye n’imideli kandi w’umuhanga mu bijyanye n’imbuga
nkoranyambaga na we akomeza kuryohereza benshi bamubona mu mashusho y’indirimbo.
7.Tunda
Sebastian
Tunda ni undi munya Tanzania nawe uri mu b’imbere mu
kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo nyinshi zirimo n'iza Diamond Platnumz, yamamaye n'ubundi cyane kubera bigeze no kuvugwa mu rukundo.
8.Vera Sidika
Umunyakenyakazi na
none wamamaye ubwo yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo yitwa ‘You guy’ ya P.Unit, na we ni undi mu Video Vixen ukomeye mu karere, yagiye kandi akomeza kugaragara mu
ndirimbo zirimo iza Otile Brown, Brown Mauzo n’abandi.
9.BreezieNi umwe mu
bakobwa bakomeye muri Gengetone Boondopcks gangs, uyu mukobwa w’ikimero
gitangaje, w’imibiri yombi n’imiterere ikurura benshi ari mu bakomeje guca
ibintu mu mashusho y’indirimbo.
10.BeckyNi umwe mu
banyamuryango Ochungulo Music Band, akaba akunze kwifashishwa mu mashusho. Imiterere ye iri mu bituma arushaho gukundwa kimwe n’inseko izonga imitima y'abatari
bacye.
11.Laura
Wangui
Ni umushabitsi
ariko unifashishwa mu ndirimbo zitandukanye, ari mu bagize Boondocks Gang muri
Kenya akaba kandi n’umukunzi wa X-Ray, ubwiza bwe butuma yishimirwa cyane.
12.Amber Lulu
Ni umwe mu
bagaragara mu ndirimbo nyinshi zo mu njyana ya Bongo harimo n'iya Harmonize
yakoranye na Roma Mkatoliki.
13.Amina Maru
Uburanga bwa Amina buratangaje! Bityo bituma ari mu bigaruriye isoko ryo kujya mu ndirimbo nyinshi zitandukanye mu gihugu cya Kenya zirimo nka Nishike ya Sauti Sol.
14.Maggie
Vampire
Akomoka muri Tanzania, agenda agaragara mu ndirimbo zinyuranye zo mu njyana ya Bongo, akaba kandi
azwiho kumenya by'agahebuzo uburyo bwo kwitwaramo buboneye mu mashusho y’indirimbo.
15.Zuhura Gora
Nawe ni umunyatanzaniyakazi
wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, uko yigaragaje bikaba byaramukururiye igikundiro.
16.Mimi Mehfira
Umunya
Ethiopia wegukanye umuhanzi uri mu b'imbere mu Rwanda, Meddy nyuma yuko bakoranye amwifashishije
mu ndirimbo Ntawamusimbura bakaza no kujya mu munyenga w’urukundo wanavuyemo
kubana akaramata.
Na nyuma yaje kumwifashisha mu ndirimbo zirimo ‘My Vow’ na ‘Queen of Sheba’ zikomeje kuza imbere mu zikunzwe.
17.Jacqueline
Wolper
Umukinnyi wa filimi n’umunyamideli wagiye yifashishwa no mu mashusho y’indirimbo zinyuranye, yamamaye kandi mu rukundo na Harmonize mu mwaka wa 2016 baje gutandukana mu 2017, uyu mukobwa yanavuzwe kandi mu rukundo na Diamond Planumz.
18.Miss Cadette
Yifashishijwe mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iza Confy, anagaragara mu ya Jules Sentore yitwa Agafoto anaherutse kugaragara mu y'umuraperi K8 Kavuyo yise 'Njonogo'. Ni umwe mu bakobwa bitabiriye banagera kure mu irushanwa ry'ubwiza rya Nyampinga w'u Rwanda 'Miss Rwanda' mu mwaka wa 2019.
19.Dinah
Yatangiye
agaragara mu ndirimbo ya Davis D yitwa Ifarasi, ari mu bakomeje kwifashishwa
ku bwinshi mu ndirimbo zinyuranye zirimo Ubunyunyusi, Amabara, Slow Wine,
Akaninja, Forget n’izindi. Imiterere ye, ubwiza n’uburyo yirekura mu mashusho bikaba biri mu bituma akomeza kugirirwa
icyizere.
20.Nancy
Carina
Ni
umunyarwandakazi ugaragara mu mashusho y’indirimbo zinyuranye zirimo nizikomeje
guca ibintu, nka 'Amahano' ya B-Nadal, Bull Dogg na B-Threy kimwe no mu zindi
zinyuranye zirimo n'iyitwa ‘Kamwe’ iri mu zikunzwe.
