RFL
Kigali

Kuva 2009 Kiyovu Sport itsinze APR FC inshuro imwe gusa, imibare y’ibanze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/01/2022 9:30
0


Kiyovu Sport igiye gushaka instinzi yayo ya 2 mu mikino 24 iraba igiye kuyihuza na APR FC.



Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022, kuri sitade ya Kigali hateganyijwe umukino w'amateka kuri Kiyovu Sport idakunze kwitwara neza imbere ya APR FC. Ni umukino usobanuye byinshi ku mpande zombi dore ko APR FC igiye gukina na Kiyovu Sport ishaka kuyikura ku mwanya wa mbere.

APR FC ifite ibirarane 2, irarushwa inota rimwe na Kiyovu Sport, bivuze ko igomba kuyitsinda niba ishaka kujya ku mwanya wa mbere ndetse bikaba byayifasha gusoza imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino uzaba guhera ku isaha ya saa 15:00 PM kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, uzaba ari umukino wa 24 kuri aya makipe mu mikino ya shampiyona kuva tariki ya 31 Ukwakira 2009 ubwo APR FC yatsindaga Kiyovu Sport ibitego 3-0.

Kuva icyo gihe amakipe yombi amaze guhura muri shampiyona inshuro 23 aho Kiyovu Sport yatsinzemo inshuro imwe gusa APR FC itsinda 20, banganya kabiri. Usibye no gutsinda umukino, tumaze kubona ko bigoye Kiyovu Sport yewe no kureba mu izamu ni ikizamini kiruta icyo gukorera uruhushya rwo gutwara imodoka.

Cassa Mbungo niwe mutoza wa Kiyovu Sport uheruka gutsinda APR FC 

Muri iyi mikino 23, Kiyovu Sport yatsinzemo ibitego 5 gusa yinjizwa ibitego 43. Kuva mu 2009  APR FC imaze gusarura kuri Kiyovu Sport amanota 62 harimo 36 babonye bakiriye Kiyovu Sport ndetse na 26 babonye bayisuye. Kuva mu 2009 Kiyovu imaze gusarura amanota 5 kuri APR FC muri Shampiyona kandi yose bakaba barayabonye bakiriye. Hashize imikino 6 ya shampiyona Kiyovu itareba mu izamu rya APR FC, umukino uheruka wa shampiyona ukaba wararangiye Kiyovu Sport itsinzwe na APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques ushobora kugaruka kuri uyu mukino nyuma y’imvune.


Tariki ya 27 Ukwakira 2017, nibwo Kiyovu Sport iheruka gutsinda APR FC ku gitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 32 gitsinzwe na Mustafa Francis. Mu izamu rya APR FC harimo Kimenye Yves kuri ubu akaba ariwe Kapiteni wa Kiyovu Sport. Cassa Mbungo Andre ni we mutoza uheruka gutsinda APR FC atoza Kiyovu muri shampiyona, kuri ubu aherereye muri Kenya aho atoza Bandari FC.

Rwabuhihi Placide wari mu bwugarizi bwa Kiyovu sport, ubu ari muri APR FC gusa ntarabona umwanya uhoraho ubanza mu kibuga.  Ubwo APR FC iheruka gutsindwa na Kiyovu Sport, abakinnyi bari babanje mu kibuga abasigayemo ni Buregeya Prince, Nshuti Innocent, naho Nsabimana Aimable na Omborenga Fitina bari babanje hanze y'ikibuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND