RFL
Kigali

Covid-19: Abashakashatsi bageze aho bemera ko urukingo rugira ingaruka ku mihango n’ukwezi k’umugore

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:14/01/2022 10:31
0


Kuva Isi yatangira guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ubushakashatsi hirya no hino bwahise butangira ngo bige kuri iyi virus yaje yica itababarira, iyi virus yaje igahungabanya Isi kugeza aho buri muntu wese aho ava akagera yabonye ko ishobora kumugeraho kandi ikamwica.



Nyuma y’igihe kitari gito yivugana imbaga, ubushakashatsi bwakorwaga hirya no hino bwatangiye kugaragaza amakuru anyuranye ajyanye n’uburyo bwo kuyirinda, kuyivuza, ndetse hatangira kuboneka inkingo.

Ahagana mu mpera z’ukwezi kwa munani (Kanama) umwaka ushize wa 2021, nibwo Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti 'FDA' cyemeje urukingo rwa mbere, Pfizer, nyamara uru rukingo rwari rwaratangiye gukoreshwa ku mugabane w’u Burayi ahagana mu mpera z’umwaka wa 2020.

Nyuma yaho nibwo hagiye haboneka n’izindi nkingo zinyuranye, zagiye zikorwa n’ibihugu bitandukanye. Igihari ni uko kuva inkingo zatangira guhabwa abantu, zagiye zigira ingaruka (Side effects/ Effets secondaires) zinyuranye harimo umutwe, guhinda umuriro, kubura imihango cyangwa ikaza myinshi n’ibindi binyuranye.

Hari ndetse n’ubwo bavugaga ko izi nkingo zikuramo inda ndetse zikanatera ubugumba, gusa nyuma byaje kugaragazwa ko atari ukuri.

Ku bagore ho birihariye, kuko benshi bagiye bavuga ko kuva bahabwa inkingo, bamwe imihango yahagaze igihe kirekire, abandi bagatanga ubuhamya bavuga ko yabaye myinshi kandi ikamara igihe mu buryo butari busanzwe bubabaho kugeza ubwo bajya kwa muganga; nyamara abakora ubushakashatsi bakabitera utwatsi.

Ibitangazamakuru ntibyigeze bibitindaho. Abaganga nabo bakomezaga guhumuriza abagore ko ibiri kubabaho atari ingaruka z’inkingo. 

Mu minsi mike ishize, umunyarwandakazi tutari buvuge izina, yabajije Minisiteri y’Ubuzima anyuze kuri “konte” yayo ku mbuga nkoranyambaga abaza kuri iki kibazo. Yavugaga ko byamubayeho ndetse ko kuri ubu hashize igihe kitari gito agitegereje imihango, ibintu bitari bisanzwe bimubaho.

Bamwe mubabonye ubu butumwa babizanyemo urwenya, bakavuga ko yaba yarakoze imibonano mpuzabitsina bityo ko yaba yarasamye ntabimenye, akaba ari kubyitirira urukingo. Bati “wariye akantu wibeshyera urukingo”.

Kuri ubu, inkuru zakwiriye hose ko abashakashatsi babyemeje ko koko inkingo zigira ingaruka ku mihango.

Kuki batinze kubyemeza? Niba wibaza iki kibazo nturi wenyine. Gusa twibuke ko ubushakashatsi ari ikintu gifata igihe, ubwitonzi, kugerageza, kongera kugerageza, … ari nabyo nyine bitanga igisobanuro nyacyo cy’ijambo “Ubushakashatsi”, rituruka ku nshinga “Gushakashaka”. Gusa nanone ukibaza kuki ibindi bimenyetso babyigagaho, iki ntibakigeho? Ubanza iki kibazo kitazabonerwa igisubizo. 

Sonya Diehn, umugore ugaragara nk’ukiri muto dusanga mu nkuru ya Deutsche Welle (Soma Dociveli) kuri www.dw.com , yatangaje ko aya makuru y’abashakashatsi yasubije umutima we mu gitereko nyuma y’uko urukingo yahawe rwamugizeho ingaruka ku mihango, ariko akanibaza impamvu batinze kubyemera [nyuma y’igihe kinini bivugwa].

Ubu bushakashatsi buyobowe n’abagore, bwakorewe ku bagore bagera ku 4000 harimo abakingiwe n’abatarakingiwe, basanzwe bakoresha porogaramu (Application) y’ikoranabuhanga ibafasha gukurikirana ibijyanye n’ukwezi kwabo. Aba bashakashatsi basanze harimo ubuhindagurike bugaragara mu kwezi kw’abagore baheruka gukingirwa, ubuhindagurike bungana n’umunsi umwe cyangwa ibiri ukoze ijanisha rusange. Ubu buhindagurike bugashira (ukwezi kugasubira ku murongo) nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa abiri.

Dr Amira A Roess, umushakashatsi kubijyanye n’ibyorezo muri George Mason University, aherutse gutangaza ko kuba urukingo rugira ingaruka ku mubiri w’umuntu ari ikimenyetso cyiza cyo kuba umubiri warwakiriye neza, gusa ubu bushakashatsi bunavuga ko kuba wagaragaza ibimenyetso bike cyangwa ntubigaragaze nabyo bitagomba guteza impungenge.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku bahawe urukingo rwa Pfizer, bwagaragaje ko nyuma yo guhabwa dose ya kabiri, 75% bagira ingaruka (Side effects/ Effets secondaires) mu gihe abahabwa Moderna, nyuma yo guhabwa dose ya kabiri, 82% aribo bagira ingaruka (Side effects/ Effets secondaires).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND