RFL
Kigali

Minisiteri y’uburezi yasuye ibigo birimo FAWE Girls school mu itangira ry’igihembwe cya kabiri - AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/01/2022 21:16
0


Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Mutarama 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Bwana Twagirayezu Gaspard, arikumwe n’umuyobozi wa REB Mbarushimana Nelson n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo basuye ibigo bibiri, Gs Kagugu na FAWE Girls School mu rwego rwo kureba uko igihembwe cya kabiri cyatangiye.



Igihembwe cya kabiri cy’amashuri cyatangiye tariki ya 10 Mutarama 2022, hamwe na hamwe hagiye hagaragara imbogamizi zatewe n’icyorezo cya Covid-19, bigendanye n'ingamba zo kuyirinda ndetse no kuba hari ibikoresho bidahagije cyangwa imibereho y’abana bahiga.

Mu rwego rwo kureba uko ibibigo byatangiye no guhanura abana bahiga ndetse no kumenya ingorane ubuyobozi bw’aya mashuri bwahuye nazo, harimo no kurebera hamwe imyiteguro y’abana muri iki gihembwe cya kabiri, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi wa REB Mbarushimana Nelson n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasuye ibigo bibiri byo muri Gasabo harebwa uko igihembwe cya kabiri cyatangiye.

Mu kugera kuri aya mashuri aherereye mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo, aba bayobozi bari bayasuye basobanuriwe byimbitse ku itangira ry’amashuri muri ibi bigo byombi, babwirwa uko itangira ryagenze, imbogamizi zabonetsemo muri rusange,….Muri uru ruzinduko kandi umuyobozi wa REB, yaganiriye n’abanyeshuri ubwabo abaha impanuro zijyanye no kwiga neza no gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND