RFL
Kigali

Twaganiriye! Polisi yanenze abamotari bigaragambije bavuga ko badashaka 'Mubazi' -AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:13/01/2022 17:36
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022, mu mujyi wa Kigali haramukiye imyigaragambo y’abamotari bavuga ko bifuza ko mubazi n’ibijyanye nayo byose byavaho ku mpamvu z’uko ngo ntacyo ibinjiriza.



Iyi myigaragambo yabereye mu mujyi rwagati munsi y’aho bategera imodoka, yakozwe n’abamotari ubwabo, aho bari bateraniye bose bavuga ko badashobora kwemera 'Mubazi' kuko ngo nta nyungu bayibonamo. Aba bamotari bakoraga iyi myigaragambyo bavuza amahoni, abandi bagatwara moto bazihagazeho bihuta cyane berekana ko bababajwe n’ibyemezo bibafatirwa, abandi bafunga imihanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, bamwe mu bamotari batifuje gutangazwa amazina bari muri iyo myigaragambyo, bavuze ko kwigaragambya byari bikwiye kugira ngo berekane ko bababaye. Umwe muri bo yagize ati: ’’Oya ntabwo byemewe kuko 'Mubazi' mubona ntabwo zitworoheye, baradufata ubutitsa kandi ntacyo twakoreye. Ikindi abagenzi nabo ntabwo bazikunda rero badufasha bakazikuraho".

Abandi kandi baganiriye na InyaRwanda nabo bahurizaga ku kuba izi 'Mubazi' zigifite ibibazo byo gukemura kuko mu bihe bitandukanye barabyuka bagasanga zapfuye ndetse hari igihe batwara umugenzi amafaranga zibabariye ugasanga ntangana n’urugendo.


Nyuma yo kumva ibyo bibazo by’abamotari ndetse cyane cyane bitewe n’uko hari aho byari bihuriye n’umutekano wo mu muhanda, InyaRwanda yaganiriye n'Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René wadutangarije byinshi birimo n'ibyo abamotari bari bakwiye gukora n’ibyo batari gukora.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko 'Mubazi' atari bwo bwa mbere ikoreshejwe, ndetse no kuba zaragiyeho ari uko byizweho n’inzego zibishinzwe ndetse ko hagishijwe inama abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa. Yagize ati:

'Mubazi' ntabwo ari bwo bwa mbere ikoreshejwe kuko hashize igihe ikoreshwa, bishobora kuba harageze igihe kubera impamvu zitandukanye zituma zidakora uko bikwiye ariko ntabwo byaba byumvikana uburyo umuntu yavuga ko atayishaka ubungubu atarayihakanye muri kiriya gihe, icyo ni icya mbere. Icya kabiri kuba zaragiyeho ni uko byizweho n’inzego zibishinzwe bakagisha inama abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa 'Mubazi' zigatangira gukora.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene

Yakomeje agira ati: "Muri iki gitondo rero koko twabonye abamotari mu muhanda, wavuze y'uko byasaga n’imyigaragambyo ariko mu by'ukuri ntabwo buriya buryo ari bwo bagakwiye guhitamo gukemurirwa ibibazo niba banabufite kuko bafite amakoperative babarirwamo, bafite impuzamakoperative ndetse bafite n’ikigo kibishinzwe by’umwihariko gishinzwe amakoperative.

Ubwo rero baramutse bafite ikibazo ni muri izo nzego bakagombye kubicishamo kugera kuri Minisiteri ibishinzwe, twebwe kugeza ejo ikibazo twari tuzi ni uko hari 'Mubazi' zishobora kuba zifite ibibazo cyane cyane ziriya zatanzwe kera, zikaba zari zaravuye ku murongo ku buryo kuza activating-a ari ikintu cyoroshye bisaba y'uko uwatanze iyo serivisi abyinjiramo neza akavugana n’abashinzwe terekominikasiyo neza nyuma izo mubazi zikongera zigasubira ku murongo".


Ati "Ibyo rero ni byo bibazo byari bizwi kandi birimo byigwaho guhera ejo ndetse byanakomeje uyu munsi ku buryo mbona buriya buryo atari bwo buryo bunoze bwo kumvikanisha ikibazo bafite, bakagombye guca mu nzego zibishinzwe, mu nzego zibareberera ikibazo kikabonerwa igisubizo".

Abamotari bari bigabije imihanda


">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND