RFL
Kigali

#MissRwanda2022: Hagiye gutorwa abazaserukira Amajyaruguru; ibihembo byarikubye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2022 18:33
1


Harabura iminsi 16 hagatorwa abakobwa bazaserukira Intara y’Amajyarugu mu irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 11, ni mu gihe ibihembo kuri iyi nshuro byamaze kongerwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere abakobwa.



Abakobwa bamaze iminsi biyandikisha mu rugendo rwo gushakisha umwe muri bo uzasimbura Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 azahabwa imodoka ifite agaciro k’arenga miliyoni 20 Frw.

Ingengabihe y’iri rushanwa igaragaza ko habura iminsi 16 kugira ngo ritangire ku mugaragaro, aho amajonjora (Auditions) azahera mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 29 Mutarama 2022.

Kwiyandikisha muri Miss Rwanda birangirana n’aho amajonjora yabereye. Mu Burengerazuba amajonjora azaba tariki ya 30 Mutarama 2022, ku wa 5 Gashyantare 2022 amajonjora azabera mu Majyepfo, ku wa 6 Gashyantare 2022 azabera mu Burasirazuba n’aho ku wa 12 Gashyantare 2022 azabera muri Kigali.

Urugendo rwo gushakisha abakobwa bazajya mu mwiherero (Pre-Selection) ruzaba tariki ya 26 Gashyantare 2022, ni mu gihe ku wa 19 Werurwe 2022 ari bwo hazamenyakana Nyampinga w'u Rwanda 2022.

Mu gihe habura iminsi mbarwa iri rushanwa rigatangira, Miss Rwanda Organization iherutse gusohora itangazo rimenyesha ‘ibigo by’itangazamakuru n’abanyamakuru bifuza gukurikira no kugeza amakuru y’ibikorwa bya Miss Rwanda 2022 ku babakurikira, kwiyandikisha.’

Kwiyandikisha bikorerwa ku rubuga rwo kuri interineti rwa Miss Rwanda (www.missrwanda.rw). Uwiyandikisha asabwa imyirondoro ye yuzuye ndetse n’ibyangombwa bimuranga mu kazi akora k’itangazamakuru.

Abakobwa 10 ba mbere muri Miss Rwanda bazafashwa na Kaminuza ya Kigali gukomeza ibyiciro by’amashuri bari bagezemo. Ikindi ni uko buri mukobwa azahabwa 20% by’amafaranga azinjiza mu matora yo kuri internet no kuri SMS.

Aya mafaranga bazayahabwa kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Kompanyi ya Forzza izatera inkunga igikorwa cy’urukundo abakobwa bazahatana muri Miss Rwanda 2022 bazahitamo gukorera Abanyarwanda bo mu cyiciro runaka.

Umukobwa uzagaragaza umushinga mu gufasha abantu kumenya ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere azaterwa inkunga na HDI Rwanda.

Imiterere y’ibihembo muri Miss Rwanda:

1.Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022

- Azahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda.

- Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

-Azahabwa Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

-Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food. Ni mu rwego rwo gushimangira ubwiza bufite intego, aho umukobwa afasha mu guhindura sosiyete.

-Azahabwa Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

- Internet y’umwaka wose azahabwa na KOPA Telecom mu gihe cy’umwaka.

- Gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon.

-Gusigwa ibirungo by’ubwiza (Make up) bizakorwa na Celine d’Or mu gihe cy’umwaka wose.

- Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

-Afite ofise (office) y’ubuntu yo gukoreramo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali.

-Mu gihe cy’umwaka umwe azambikwa na Ian Collection.

-Gukoresha ubugenzuzi bw’amenyo ye mu gihe cy’umwaka umwe abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

2.Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022:

-Azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na Bella Flowers.

-Bourse na Kaminuza ya Kigali.

-Yemerewe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.

-Mu gihe cy’umwaka umwe yemerewe gusuzumisha amenyo ye abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

3.Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022:

-Azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na Volcano Express ndetse azaba Ambasaderi wabo.

-Azahabwa Buruse na Kaminuza ya Kigali.

-Yemererwe kuba mu mpera z’icyumweru yasohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu.

-Gusuzumisha amenyo ye abifashijwemo Diamond Smile Dental Clinic.

4.Umushinga urimo agashya (Most Innovative Project):

-Azahabwa 500.000 Frw buri kwezi bingana na 6.000.000 Frw mu gihe cy’umwaka. Azatangwa na Banki ya Kigali kandi azaba Ambasaderi wabo.

-Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe n’ubufasha mu by’imari na Banki ya Kigali binyuze muri gahunda yabo bise Inkomoko.

-Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

5.Nyampinga w’umurage (Miss Heritage).

-Azahembwa 5,000, 000 Frw azatangwa na BRALIRWA binyuze muri Primus ndetse bazamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere umuco.

-Buruse ya Kaminuza ya Kigali.

6.Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity)

-Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na FORZZA.

-Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

7.Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be).

-Azahembwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Merez Petroleum.

-Buruse ya Kaminuza ya Kigali.

8.Miss Photogenic (Umukobwa uberwa n’amafoto).

-Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Diamond Smile Dental Clinic.

-Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

9.Talent Winner (Umukobwa wagaragaje impano yihariye).

-Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd.

-Buruse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali.

10.Umukobwa wahize abandi mu gukora siporo (Sports Winners).

-Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Smart Design.

-Buruse ya Kaminuza ya Kigali.


Ingabire Grace wegukanye igihembo cya Miss Rwanda 2021 ahigitse abandi 19 aritegura gutanga ikamba


Miss Rwanda 2022 azahembwa ivatiri nshya yo mu bwoko bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRADUKUNDA Bonnette Olivia2 years ago
    Mwarakuze cyane gutekereza ibintu byiza byateza umukobwa imbere ndetse nawe agateza imbere abandi banyarwanda muri rusanjye mukomerezaho turabashyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND