Etoile de L'Est ntabwo ihagaze neza muri shampiyona y'icyiciro cya mbere imazemo igihe gito, aho kuri ubu iri kwitegura umukino w'uminsi wa 12 izasuramo Espoir FC kuri uyu wa gatandatu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama, kuri sitade ya Ngoma ahaherereye ibiro bya Etoile de L'Est, haramukiye amakuru atari meza kuri bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe yaherukaga gukina icyiciro cya mbere mu myaka 24 yari itambutse.
Amakuru Inyarwanda.com yamenye avuga ko iyi kipe yamaze kwirukana abakinnyi bagera kuri bane bazira kwanga kwitabira imyitozo, aba bakinnyi ni Harerimana Jean Claude bakunze kwita Kamoso, wageze muri iyi kipe avuye muri As Muhanga akaba yarigeze no gukinira Etoile de L'Est mu myaka yatambutse
Kamoso ni uwa gatatu uturutse i bumoso
Nzabamwita David uzwi nka Saibadi na we yahawe urwandiko rumusezerera kubera imyitwarire itari myiza. Jimmy Mbaraga na Gahamanyi Boniface bakunze kwita Didier na bo bari mu basezerewe muri iki gitondo.
Mu gihe ikipe ya Etoile de L'Est yari itarahemba ukwezi k'Ukuboza 2021, aba bakinnyi banze kwitabira imyitozo bavuga ko bagomba kubanza kubona amafaranga yabo ubundi bakabona gutangira kwitoza. Kuri uyu wa gatatu nibwo iyi kipe yahembye uko kwezi kw'ikirarane, byatumye muri iki gitondo abakinnyi hafi yabose bagaragara mu myitozo, ubundi bamwe bahita bahabwa inzandiko zibasezerera. Biravugwa ko aba bakinnyi bari basanzwe bafite amabaruwa bahawe abihanangiriza kubera imyitwarire itari myiza yabarangaga.
Saibadi wanyuze muri Bugesera FC
Twagerageje kuvugana n'umuyobozi wa Etoile de L'Est, Muhizi Vedaste ngo aduhamirize aya makuru atubwira ko bitaratungana. Ati" ayo makuru niyo ariko ntabwo biratungana, hari abakinnyi bagomba gusezererwa kubera imyitwarire itari myiza, ni abakinnyi banze kwitabira imyitozo ubwo yasubukurwaga."
Ubwo Shampiyona yendaga gutangira Etoile de L'Est nabwo yaciye amasezerano yari yagiranye na Munezero Fiston kubera kumenya amakuru yamuvugwagaho arimo imyitwarire itari myiza.