RFL
Kigali

Willy M. Gakunzi yasohoye Album ya mbere 'Mu bwiza bwawe' yaje ari umuhamagaro Imana yamuhaye nyuma yo gupfusha umugore

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2022 10:52
0


Willy M. Gakunzi, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, umuvugabutumwa bwiza akaba n'Umuyobozi w'Umuryango Heart of Worship in Action Foundation ukora ubikorwa by'ubugiraneza, yamaze gushyira hanze Album ye ya mbere yise ''Mu bwiza bwawe' igizwe n'indirimbo 8 yakoze kuva mu 2019 kugeza mu ntangiriro za 2022.



Album 'Mu bwiza bwawe' igizwe n'indirimbo 8 ari zo: 'Kombo nayo', 'Uhoraho', 'Amaraso', 'Uri Imana', 'Izina ryawe', 'Iyo nibutse', 'Mu mababa yawe' na 'Mu bwiza bwawe' yitiriye iyi Album. Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, araba yamaze kugeza iyi Album ye ku mbuga mpuzamahanga zicuruza umuziki zirimo; Apple Music, Amazon, Spotify, Deezer, Tidal, Rhopsody, Youtube Music, Shazam n'izindi.


Willy M. Gakunzi yashyize hanze Album ya mbere y'indirimbo 8

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Willy Makuza Gakunzi yadutangarije ko iyi Album ye ya mbere yatangiye kuyikoraho mu mpera za 2019 nyuma y'ibihe bikomeye yari amaze gucamo byo kubura umugore we Gatera Estelle witabye Imana mu 2018. Ati "(Album) Yaje ari igisubizo cy’umuhamagaro Imana yari imaze kunyemeza wo kudacika intege nyuma y'ibihe bikomeye njyewe n'umuryango wanjye twari twaciyemo".

Uyu muramyi w'umunyarwanda utuye mu gihugu cya Canada, yavuze ko Imana yamusabye gusohoza umugambi wayo wo gushyira mu bikorwa umutima wo kuyiramya. Ati "Imana yansabye gukomeza gusohoza umugambi wayo wo gushyira umutima wo kuyiramya mu bikorwa. Nyuma y’Imyaka 3, ndashima Imana ko yabanye natwe kandi ikadushoboza no gukora iyi Album".


Arashima Imana yamushoboje gushyira hanze Album ye ya mbere 'Mu bwiza bwawe'

Willy M. Gakunzi yavuze ko "Ubutumwa bukubiye muri iyi Album, ni ugukangurira abantu ko iyo turi mu bwiza bw’Imana, tugahagarara ku rutare, biduha gugendera mu mugambi w’Imana. N'igihe twahuye n'ibivuna imitima yacu, mu bwiza bw’Imana tuhabonera amahoro kandi tukaharuhukira. Bityo bikaduha imbaraga zo gukomeza urugendo".

Yavuze ko indirimbo 8 zigize iyi album, zose zivuga Imana, ni indirimbo ziramya Imana. Yunzemo ati "Nibanze cyane ku kuvuga Imana kuruta uko navuga ibibazo duhura nabyo mu isi". Yashimiye buri umwe wese wamushyigikiye mu ikorwa ry'iyi Album, ati: "Ndashimira cyane abo twakoranye, abaririmbyi, aba 'Audio & Video producers', abanyamakuru, ariko by'umwihariko, inyarwanda.com. Inkunga yanyu yadushoboje gusohoza umugambi w’Imana".

Willy Makuza Gakunzi [Willy M. Gakunzi] yanazirikanye abantu bose barebye bakanumva indirimbo ze n'abazisangije abandi, abasabira umugisha ku Mana anabifuriza kuba mu bwiza bw'Imana. Yagize ati "Ndanashima cyane abantu bose badushyigikiye mu kumva indirimbo zacu, mukazisangiza abandi, kandi mukazakomeza kubana natwe. Imana ibagirire neza. Mbifurije mwese kuba 'Mu bwiza bw’Imana".

Incamake ku mateka ya Willy M. Gakunzi washyize hanze Album ya mbere


Willy M. Gakunzi ni umunyarwanda utuye muri Canada, akaba afite abana babiri b'abakobwa (Kayla na Shayna) yabyaranye n'umugore we Gatera Estelle witabye Imana tariki 8 Ugushyingo 2018. Ni umwanditsi w'indirimbo, umuramyi akaba n'umuvugabutumwa. Afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubukungu, International Economics and Business, yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi.

Anafite icyangombwa nk’umuhanga mu gutegura igenamigambi (Functional Business Architect) yakuye mu Ishuri rya CEVORA na Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi. Afite kandi ubunararibonye mu gukorana n’ibigo by’imari mu bice bitandukanye ku Isi. Mu nshingano ze afasha ibi bigo gushaka no gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ibyago byatuma bigwa mu gihombo. Yashinze amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi ndetse yizerera mu maraso ya Yesu ahindura ubuzima. 

Gakunzi avuga ko ashishikazwa no kubaka ubushobozi bw’abantu by’umwihariko urubyiruko n’abadafite ubushobozi bagahindurirwa imibereho. Ati “Nizera ko hatitawe ku ho umuntu aba n’ubuzima arimo, iyo ufite uburyo bwo kubona igishoro n’ubumenyi bukwiye, ushobora gukora umushinga wahindura ubuzima bwawe.’’

Willy M. Gakunzi ni we washinze umuryango udaharanira inyungu witwa Heart of Worship in Action Foundation. Yatangije uyu muryango ku gitekerezo cy’umugore we witabye Imana, bakaba bari bahuje inzozi zo gusakaza ibikorwa by'urukundo. Uyu muryango we ufite intego yo gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi abari muri sosiyete runaka.

Ubwo yatangiza uyu muryango mu Rwanda mu gikorwa cyabaye tariki 27 Ukuboza 2019, Willy M. Gakunzi yaragize ati “Mu by'ukuri turi gushyiraho itafari muri ya ngoro nini ari rwo Rwanda dushaka kubaka cyane cyane twongera ubushobozi mu byiciro Umujyi wa Kigali ufite mu nshingano zawo”. Nyuma yo kuwutangiza ku mugaragaro, yafashije imiryango inyuranye mu mujyi wa Kigali irimo ababyeyi batishoboye yahaye imishani zidoda n'ibindi.


Kuri uyu wa Gatanu Album 'Mu bwiza bwawe' iraba iri ku mbuga ikomeye zicuruza umuziki

REBA HANO 'MU BWIZA BWAWE' WILLY M. GAKUNZI YITIRIYE ALBUM YE YA MBERE


REBA HANO 'URI IMANA' YA WILLY M. GAKUNZI IRI MU NDIRIMBO ZE ZAKUNZWE CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND