Ubushinwa ni kimwe mu bihugu biri gutera imbere mu ngeri zitandukanye udasize n’ikoranabuhanga, ni muri urwo rwego iki gihugu cyamaze kugera mu kiragano cya gatandatu cy’umuyoboro wa interineti (6G). Uyu muyoboro mushya ukubye inshuro 10-20 mu muvuduko uwawubanjirije wiswe 5G.
Ikigo cya Purple Mountain Laboratories cyatangaje ko
ikipe yabo ishinzwe ubushakashatsi yamaze kuvugurura umuyoboro wa interineti ugezwa
kuri 6G uvuye kuri 5G, ndetse ko ubwo hakorwaga isuzumwa muri laboratwari basanze
ufite umuvuduko wa 206.25 gigabits mu isegonda, ukaba ukubye inshuro 10-20
uwawubanjirije.
Amakuru avuga ko iri suzuma ryakorewe muri laboratwari
n’iki kigo ryari ryatewe inkunga n’umushinga wa Leta y’Ubushinwa wo kuvugurura
umuyoboro wa interineti ukagera kuri 6G, harimo n’ubufatanye bw’ikigo cy’itumanaho
cy’Abashinwa cyitwa China Mobile ndetse na Kaminuza ya Fudan.
Uyu muyoboro mushya wa interineti w’ikiragano cya
gatandatu wiswe 6G, bivugwa ko uzasaba ibikoresho bihambaye cyane kurusha
uwawubanjirije wa 5G nawo utaratangira gukoreshwa mu buryo byuzuye.
Kimwe mu bigo bikomeye ku isi ndetse no mu Bushinwa mu
bijyanjye no gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga (Huawei), giherutse gutangaza ko
giteganya gutangira gukoresha uyu muyoboro wa interineti mushya wa 6G mu
bikoresho bikorwa n’iki kigo guhera mu mwaka 2030.
Xu Zhijun umwe mu bayobozi b’iki kigo cya Huawei, yigeze
gutangaza ko hari gukorwa ubushakashatsi ndetse bashoye amafaranga mu
kuvugurura uyu muyoboro wa 6G, ndetse ko batangiye iki gikorwa kuva mu mwaka wa 2017.
TANGA IGITECYEREZO