RFL
Kigali

Abanyamidelikazi beza 10 muri Afurika-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/01/2022 19:42
0


Umwuga ujyanye n’imideli ushingira ku bintu binyuranye ariko birimo n’ubwiza, by’umwihariko kubayimurika. Igitsinagore ariko nicyo gikunze kwiharira isoko, byagera ku banyafurikakazi bikaba ibindi kubera igikundiro ku isi.



Mu busanzwe, abagore b’abanyafurika bakomeje kugenda baza imbere mu binyejana byinshi bitandukanye mu bakurura benshi, kimwe no mu kumurika imideli kugeza n’ubu.

Ibyo byose baba babikwiye kubera uburanga n’ubwiza bwabo, n’ubwo bwose isoko ry’ibijyanye n’imideli rikihariwe n’umugabane wa Amerika n’Uburayi.

INYARWANDA ikaba yabegeranyirije abagera ku 10 bakomeje guca ibintu mu binyamakuru mpuzamahanga, bafite kandi uburanga budashidikanywaho bugaragarira buri wese.


Alek Wek

Wek yabonye izuba mu mwaka wa 1977, mu gace ka Wau muri Sudani y’Amajyepfo. Ku myaka 14, nibwo yagiye mu mujyi wa London aho yari yarashimwe hari mu mwaka wa 19995. Kuva ubwo, Wek yatangiye kuyobora no kwamamariza amakompanyi arimo Chanel, Armani, Calvin Klein, Victoria’s Secret, atangira kandi gusohoka mu nkuru nyamukuru z’ibinyamakuru bikomeye mu mideli nka Elle, Vogue n’ibindi.

Candice Swanepoel

Candice Swanepoel  yavukiye muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Mooi River hari mu 1988. Yagiye agaragara mu binyamakuru binyuranye anafasha abatunganya imideli kuyimenyekanisha no kuyitunganya, kuva yakinjira mu bijyanye no kwerekana imideli akomeza kuza mu b’imbere.

Maria Borges

Maria Borges yinjiye mu ruhando rw’abanyamideli mu mwaka wa 2010, muri Luanda mu gihugu cya Angola aho yavukiye. Yagiye atambuka ahantu hanyuranye kandi hazwi cyane mu isi nka Givenchy, Ralph Lauren, Ellie Saab na Versace.

Gelila Bekele

Bekele yavukiye muri Ethiopia mu murwa mukuru Addis Ababa, hari mu mwaka wa 1986. Yagiye amurika imideli y’amakompanyi anyuranye azwi mu ruhando rw’imideli nka Levu, Pantene anasohoka mu binyamakuru bikomeye. Afitanye umwana kandi n’umukinnyi wa filimi uzwi Tyler Perry unazitunganya.

Yasmin Warsame


Warsame  yavukiye mu murwa mukuru wa Somalia Mogadishu, mu 1976.  Ku myaka 15, yimukiye muri Canada hamwe n’umuryango we,  nyuma nibwo yavuyemo umunyamideli w’umwuga atangira kwimurika ahantu hanyuranye harimo muri Christian Dior na Jean Paul Gaultier.

Oluchi Onweagba

Mu 1980 nibwo Onweagba yabonye izuba muri Lagos mu gihugu cya Nigeria. Impano yigaragaje mu marushanwa ya M-New Face, guhera ubwo atangira gukorana na Vogue, Chanel na Armani. Yagiye kandi anayobora ibijyanye n’imideli mu ngeri zitandukanye harimo na America’s Next Top Model y’umwaka wa 2021.

Tanit Phoenix


Phoenix yavukiye mu muyi wa Durban mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1980. Yatangiye yitoza kumurika imideli mu bwana mu gace k’iwabo yavuyemo rurangiranwa mu bijyanye n’imideli, akorana n’amakompanyi akomeye arimo Veet, Adidas, Coca Cola, agaragara muri filimi zirimo Spud, Charlie Jade na Safe House.

Agbani Darego

Darego yavukiye muri Nigeria mu mujyi wa Abonnema, mu mwaka wa 1983. Yaje kwamamara nyuma yo kwegukana amarushanwa y’abakobwa beza muri Nigeria, mu mwaka wa 2001. Yaje kuba kandi Miss World 2014 akorana n’amakompanyi arimo Avon, Sephora na Tommy Hilfiger.

Liya Kebede


Liya Kebede yavukiye muri Ethiopia mu murwa mukuru Addis Ababa, mu mwaka wa 1978. Umwe mu batunganya amafilimi niwe wamuteye imboni amumurikira isi, atangira kwamamariza amakompanyi arimo Tom Ford, Vogue na Louis Vuitton.

Eliviana Matata

Matata yavukiye muri Tanzania mu mujyi wa Shinyanga, mu mwaka 1988. Kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe 2007 byamufunguriye amarembo, atangira gutambuka ahantu hakomeye nka Vivienne Westwood, Mustafa Hassani, Louise Gray no gusohoka mu binyamakuru bikomeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND