Mfite amakuru yizewe, igihe cy'ibihuha cyararangiye: Tonzi yasobanuye 'amakuru' yaririmbye mu ndirimbo yitiriye Album ya 8-VIDEO

Iyobokamana - 11/01/2022 4:21 PM
Share:
Mfite amakuru yizewe, igihe cy'ibihuha cyararangiye: Tonzi yasobanuye 'amakuru' yaririmbye mu ndirimbo yitiriye Album ya 8-VIDEO

Umuramyi Uwitonze Clementine [Tonzi] yatangaje byinshi ku ndirimbo ye nshya 'Amakuru' yitiriye Album ye ya 8 iriho indirimbo 10, atangaza ko yayikoze hafi umwaka wose kuva mu ntangiriro za 2021 kugeza mu mpera zawo, akaba ayishyize hanze mu ntangiriro za 2022.

Tonzi yashyize hanze iyi Album ye nshya yise 'Amakuru' tariki ya 07 Mutarama 2022, ayiha umwihariko w'amakuru yizewe afite. Yavuze ko "Iyo ufite amakuru ntabwo uhendwa, ni ibisanzwe muri uru rugendo ntacyoroshye byose ni ugukorana umwete, akarusho wakora ibyo ukunda bikakuryohera kurushaho". Ni album iriho indirimbo 10 ari zo: 'Amakuru', 'Penda', 'C'est toi', 'Waranyironkeye', 'I worship you', 'Umugisha', 'Ubukwe', 'Kubera wowe', 'Ndagushima Mana' na 'Abanyabwenge'.

Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, gifite imvugo yamamaye ivuga ngo 'Ikintu cya mbere ni amakuru'. Ibi Tonzi asa nk'uwabitaye mu gutwi yanga kwihererana amakuru meza afite ni ko kubwira abantu ko afite amakuru yizewe kandi aturuka ahantu hizewe bityo ko nta cyo wamubeshya. Mu mashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu mujyi wa Kigali, Tonzi agaragara ahagaze iruhande rw'imodoka batwikirije ibinyamakuru byinshi by'impapuro, uyu muhanzikazi akumvikana aririmba ko afite amakuru yizewe yakuye ahantu hizewe.

Ni amashusho ubona ko yitondewe, ndetse ushobora kuvuga ko yamuhenze rwose. Kuba akora umuziki ahozaho kandi indirimbo ze zigasohoka zifite ireme yaba amashusho n'amajwi yazo, yavuze ko bitamuhenda kuko Imana yamuhaye impano yo gutegura ndetse imuha n'umugisha w'abantu bamushyigikira. Ati "Ntabwo bimpenda kuko Imana yampaye impano yo gutegura, ibyo navuga bihenda ni team (itsinda) tuba dukorana ariko ni ibisanzwe twese dukoreramo abahanzi ba hano mu Rwanda, conditions zijya kuba zimwe".


Tonzi yashyize hanze indirimbo 'Amakuru' yasohokanye n'amashusho

Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com, Tonzi yunzemo ati "Ariko ubutunzi bwa mbere ni abantu, ndashimira Imana ko yampaye abantu benshi kandi beza mu buzima bwanjye biramfasha mu rugendo". Yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo ye 'Amakuru' yitiriye Album ya 8, avuga ko amakuru yizewe afite ari uko Imana yaremye abantu bose mu buryo butangaje, buri wese imugira umwihariko. Ati: "Amakuru mfite ni uko Imana yaturemye mu buryo butangaje, buri wese Imana imugira umwihariko".

Yakomeje agira ati "[Imana] Iduha isi ngo tuyitegeke, ayo makuru rero iyo uyafite ibindi byose byaza bikubwira ibihabanye n'icyo Imana yakuvuzeho kitari mu ijambo ryayo, urabinesha kuko turi abatsinzi no kurushah. Nabwiraga umuntu wese utisobanukiwe mu Mana ko igihe cy'ibihuha cyarangiye, umwanzi ariwe Satani yaratsinzwe byararangiye, ibyo aba akubwira ni 'Fake news' (amakuru y'ibihuha), kuko mission ye ni ukutwiba, kutwica no kuturimbura. Intwaro rero akoresha ni ukutwiba amakuru akatuguranira ngo adukure mu mugambi w'Imana".

Uyu muramyi yibukije abantu bose ikintu gikomeye abona bakwiye kumenya, ati "Rero nongera kubibutsa ko dufite impamba y'amakuru twahawe na Papa (Imana data wa twese) ari yo mpamba mu rugendo mu ijambo ryayo ritubwira uko twitwara mu byo dukora ngo tubashe gutsinda, kuko turi abaragwa b'ibyiza. Iyo rero nta makuru ufite, umwanzi arakunyaga. Nkaba narayanditse ndi mu ijambo riri muri 2 Petero 1:5-7".


Tonzi usibye kuba afite amakuru yizewe nk'uko abiririmba, anafte ibanga rimufasha gukora umuziki ahozaho

Tonzi yatangaje ko nawe ari umunyamakuru kandi mwiza kuko ahora atangaza inkuru nziza y'ubutumwa bwiza. Ati "Haaaaaaa cyane buriya buri wese ni umunyamakuru ahubwo amakuru afite ayatanga he? Agenewe nde? Rero naremewe kuramya no guhimbaza Imana kuko ni cyo kintu itakwikorera. Urumva rero ko mbinyuza mu ndirimbo ngatanga ayo makuru meza ngo agere ku bantu b'Imana dufatanye kuzamura icyubahiro cyayo".

Muri iyi ndirimbo 'Amakuru' iri mu njyana igezweho ya 'Amapiyano' ifite inkomoko muri Afrika y'Epfo, Tonzi aterura agira ati: "Mfite amakuru, amakuru yizewe, mfite amakuru aturuka ahizewe. Ayayayaaa ayayayaaaa, mfite amakuru, amakuru yizewe aturuka ahizewe. Mfite amakuru ntacyo wambeshya. Igihe cy'ibihuha cyararangiye, Umwanzi yaratsinzwe byararangiye, Huhaaa, ibyo aba akubwira huhaaa, ni Fake news, Huhaaa, ngufitiye amakuru kandi afite gihamya:

"Mfite amakuru...amakuru yizewe, aturuka ahizewe, Papa yampaye impamba, imfasha mu rugendo, Impamba y'amakuru anyobora mu nzira. Ansimbutsa imitego ngahorana intsinzi, uuuuuuuuuuu Yesu weeeeee ndi umuragwa w`ibyiza biva ku Mana Data. Mfite amakuru ntacyo wambeshya Ayayaaaaa ayayayaaaa mfite amakuru, Amakuru yizewe aturuka ahizewe".


Tonzi uri mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda ni umwe mu b'ibyamamare bazwiho kwambara bakaberwa cyane

'Amakuru', ni Album Tonzi avuga ko yagombaga kuba yarashyize hanze ku wa 27 Ukuboza 2021, ariko aza kugira akazi kenshi bituma atayishyira hanze. Yavuze ko atorohewe no guhitamo izina ry'iyi Album, bitewe n'ukuntu buri ndirimbo iriho ari nziza, ariko ko byarangiye ayise 'Amakuru'. Ni Album avuga ko ikubiyeho ubutumwa bw'ubuzima busanzwe, ubuhamya n’ibindi.

Yatangaje ko muri iki gihe aho ikoranabuhanga riteye imbere, atekereza kwifashisha bumwe mu buryo buzatuma abantu babasha kumva neza iyi Album. Yongeyeho ko iyi Album ye ikubiyeho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko ‘zifite ubutumwa butandukanye, izifite ubutumwa bwo guhumuriza, izifite ubutumwa bw'icyizere, izifite ubutumwa bw'amahoro, nyine bukwiriye abana b'Imana.’


Tonzi ubwo yari muri Tanzania kuri Nafasi Art Space

Tonzi yadutangarije ko afite ishimwe ribyibushye mu mutima we ku Mana yamushoboje gushyira hanze album nshya muri uyu mwaka wa 2022. Ati "Ndashima Imana ko yanshoboje gusohora iyi Album ya 8, yamaze kugera kuri Youtube channel yanjye "Tonzi" ndashimira abakunzi banjye uburyo bari kuyakira ndi kubona ubutumwa bwinshi butandukanye vuba iraba yageze no kuzindi 'Digital platfoms'.

Ubwo yasubizaga ikibazo cy'amatsiko yari abajijwe niba uyu mwaka azabona indirimbo ashyira hanze nk'uko yabigenje umwaka ushize dore ko buri kwezi yasohoraha indirimbo nshya, yagize ati "Haaaaaa ntabwo indirimbo zakama muri njye, kuko Imana ihoraho n'abayiramya bazahoraho muri abo ndi mu b'imbere cyane kuko ibyo mfite byose ni yo mbikesha. buriya ubuzima bwanjye ni indirimbo gusa, biragoye ko bwakwira ntanditse ku rukundo rw'Imana mu buzima bwanjye n'ibyo yaremye. Bimwe mu binyuzuriza telefone harimo indirimbo, Agenda ni ibindi bindi".

Tonzi ni umwe mu bahanzikazi bafite igikundiro mu muziki uha ikuzo Imana uzwi mu ndirimbo nka 'Humura', 'Ushimwe', ‘Witinya’, ‘Sinzakuvaho’, Wambereye Imana’ n’izindi. Mu muziki we, ashyigikirwa bikomeye n'umugabo we binyuze muri kompanyi ye yitwa 'Alpha Entertainment'. Afite umuryango udaharanira inyungu yashinze witwa ‘Birashoboka Dufatanyije’ afashirizamo abana bafite ubumuga mu Rwanda. Yawushinze biturutse ku gahinda n’umubabaro mwinshi yagize amaze gupfusha imfura ye mu 2012.


Tonzi ubwo yari yatumiwe muri Tanzania muri 'Cultural Heritage Artists Network' yabaye mu mpera za 2021


Tonzi hamwe n'abakobwa be bafite nabo impano ikomeye yo kuririmba


'Amakuru' niyo ndirimbo Tonzi yitiriye Album ye ya 8 yashyize hanze mu ntangiriro za 2022

REBA HANO INDIRIMBO 'AMAKURU' TONZI YITIRIYE ALBUM YE YA 8



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...