Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeje ko shampiyona y’icyiciro cya Mbere izasubukurwa taliki ya 15 Mutarama 2022 hakinwa umunsi wa 12, amakipe akazajya apimwa ku buntu n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] ku munsi w’umukino.
Nyuma
yuko Minisiteri ya Siporo itangaje amabwiriza mashya akomorera imyitozo
n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, isaba ko ahuzwa n’ay’izo ngaga
ajyanye no kwirinda COVID-19, FERWAFA yafashe iya mbere mu gusubukura
shampiyona yari itegerejwe n’abatari bake.
FERWAFA
yatangaje ko shampiyona izasubukurwa tariki ya 15 Mutarama 2022 hakinwa umunsi
wa kabiri, ndetse kuri uyu wa mbere amabwiriza avuguruye agezwa ku makipe yose
kugira ngo imikino izakinwe ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
Aganira
na INYARWANDA Umunyamabanga w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yagize ati” Imyitozo
uyu munsi irasubukurwa, Shampiyona izagaruka tariki ya 15 Mutarama bazakomereza
aho bari bageze ku munsi wa 12. Amabwiriza mashya tuzayahuza n’ayari asanzwe
kandi uyu munsi arara ahawe amakipe”.
Iraguha
yavuze ko amakipe azajya apimwa ku buntu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima
(RBC) ku munsi w’umukino, ariko azakomeza kwiyishyurira ibipimo by’inshuro imwe
mu gihe cy’imyitozo.
Ubwo
Shampiyona yasubikwaga mu mpera za 2021, Kiyovu Sports yari ku mwanya wa mbere
n’amanota 24 mu mikino 11 yari imaze gukina, irusha inota rimwe APR FC ya
kabiri ariko ifite ibirarane bibiri.
Shampiyona
izagaruka tariki ya 15 Muitarama hakinwa umunsi wa 12:
v Etincelles
FC vs Marines
v Rayon
Sports vs Musanze FC
v AS
Kigali vs Rutsiro FC
v Espoir
FC vs Etoile de l’Est
v Kiyovu
Sports vs APR FC
v Gorilla
FC vs Bugesera FC
v Gasogi
United vs Gicumbi FC
v Mukura
VS vs Police FC
TANGA IGITECYEREZO