RFL
Kigali

Umukobwa wakoze ubukwe n'umuzungu yaciye igikuba bagira ngo yashakanye na Jeff Bezos-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/01/2022 12:51
0


Hari igihe abantu basa ntacyo bapfana yewe batanaziranye. Umukobwa wo muri Nigeria yahuye n'umuzungu usa na Jeff Bezos bakora ubukwe bikurura impaka ku mbuga nkoranyambaga.



Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hagarutswe ku bukwe bw'umukobwa wo muri Nigeria utatangajwe amazina, bamwe mu banya-Nigeria bagwa mu kantu bibaza niba uyu mukobwa akoze amateka akaba ashyingiranye na Jeff Bezos, umuherwe wa gatatu ku isi.


Uyu muzungu washyingiwe n'umunya-Nigeria, nubwo yarikoreje ku mbuga nkoranyambaga, iyo witegereje neza usanga badasa cyane ariko harimo agashusho, ibyatumye muri Nigeria bikangamo. Umukoresha w'imbuga nkoranyambaga, Instablogja, ni we wabaye imbarutso mu gusakaza amashusho y'ubu bukwe bamwe bikangamo Jeff Bezos, na ho byahe byo kajya.


Ni ubukwe bwahise bwamamara. 

Ubusanzwe iyo uvuze ijambo Jeff Bezos, abantu hafi ya bose ku Isi bahita bamumenya kuko ni icyamamare ku isi kubera amafaranga y'umurengera atunze aho abarirwa muri Miliyali 188.4 z'amadorali y'Amerika, akaba umuherwe wa gatatu ku isi aho abanzirizwa na Bernard Arnault & Family wa kabiri ku Isi utunze Miliyari $ 197 ndetse na Elon Musk wa mbere ku Isi utunze Miliyali 263 z'amadorali y'Amerika.


Uyu muzungu wagaraye yakoze ubukwe ni umunyafurika asa na Jeff Bezos



Jeff Bezos umuherwe wa gatatu ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND