Kigali

Nyuma y’inkundura z’uko atamufashije kwamamaza indirimbo ye, Meddy yafashije The Ben kwizihiza isabukuru y’amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/01/2022 15:33
0


Isura y’umubano hagati ya Meddy na The Ben ikunda kwibazwaho ndetse igashidikanywaho n’abatari bacye bakunda kugereranya aba bahanzi bombi mu mpande zitandukanye zaba iz’umuziki ndetse n’iz'ubuzima busanzwe nyamara bo ku ruhande rwabo ari nta makemwa.



Ihangana rya Meddy na The Ben ntabwo ari rishya mu matwi no mu myidagaduro yo mu Rwanda kuko kuva aba bahanzi bamenyekana bakunze kugereranywa nyamara bo ku ruhande rwabo ari abavandimwe mu buryo budasanzwe.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari impaka z’uko Meddy atafashije The Ben kwamamaza indirimbo ye 'Why' yakoranye na Diamond nyamara ngo we iyo asohoye indirimbo ayigira iye ndetse akamufasha mu buryo bwose kugira ngo igere kure.

Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse abantu benshi batangira kwibaza ku mubano wa Meddy na The Ben ndetse impaka zongera kuba ndende nk’izo mu myaka yashize aho zahoraga zikururwa n’abafana bo ku mpande zombi. 

Meddy ni umwe mu bateguye umunsi udasanzwe w'amavuko wa The Ben

Impaka zagiye ziranga Meddy na The Ben akenshi zibandaga ku waba arusha undi kuririmba hagati ya Meddy ndetse na The Ben, bigakurura intonganya n’amatiku nyamara ba nyir'ubwite bo ari abavandimwe b’akadasohoka.

Mu bitekerezo bitandukanye abantu benshi bagaragaje kunenga Meddy bamubwira ko yagakwiye gufasha The Ben akabasha gusakaza indirimbo ye 'Why' yakoranye na Diamond, nyamara ku rundi ruhande rwo bakavuga ko Meddy nawe ntako aba atagize yaba ku mbuga nkoranyambaga zindi kuko ngo ayishyiraho.

Abantu bose bavugaga ibi batunguwe no kubona Meddy na The Ben bari kumwe hamwe n'izindi nshuti zabo by'umwihariko Meddy akaba ari mu bafashije The Ben kwizihiza isabukuru ye y’amavuko aherutse kwizihiza ubwo yari yujuje imyaka 35.

The Ben yifashishije ifoto ari kumwe na Meddy n'abandi banyuranye ashimira abamwifurije isabukuru y’amavuko aho yabise abavandimwe be banamufashije gutuma umunsi we udasanzwe ugenda neza, abo barimo Meddy, Kavuyo, Cedruced, Ernesto, Innocent na Dj Max uyu akaba ari na musaza w’umugore wa Meddy.

Meddy na The Ben ni bamwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite ndetse uburyo bakomeje gufatira iry'iburyo umuziki nyarwanda, ibimenyetso birabigaragaza cyane cyane iyo urebye mu bikorwa byabo bya buri munsi by’umuziki.


The Ben, Meddy, Ernesto, Cedruced n'abandi ni bamwe bafashije The Ben kwizihiza isabukuru ye y'amavuko

Meddy na Kavuyo ni bamwe mu bari bari ku birori byo kwizihiza umunsi w'amavuko wa The Ben

REBA HANO INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN FT DIAMOND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND