RFL
Kigali

Kazakhstan: Imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 164 yatewe n’iki? Menya uko byifashe muri iki gihugu

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:9/01/2022 21:57
0


Kuva kuwa 2 Mutarama, nyuma y’uko mu gihugu cya Kazakhstan ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamukaga, muri iki gihugu hatangiye imyigaragambyo aho abaturage banengaga ubuyobozi bw’iki gihugu ku bwo kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abagera ku 164 ndetse n’abatari bacye barakomeretse.



Iyi myigaragambyo iri kubera muri Kazakhstan, yatangiye kuwa 2 Mutarama mu mujyi wa Zhanaozen uherereye mu Burengerazuba, nyuma y’umunsi umwe Guverinoma yo muri iki gihugu izamuye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse bikagera aho byikuba kabiri. Mu minsi micye cyane iyi myigaragambyo yaje gufata indi ntera, ndetse igera mu mijyi itandukanye harimo n’umujyi munini wo muri iki gihugu witwa Almaty.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, yerekanaga abigaragambya bariye karungu bahangana n’abashinzwe umutekano. Kuwa 5 Mutarama muri iki gihugu hatangajwe ibihe bidasanzwe, nyuma y’uko abigaragambya bigabije ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Almaty, bakigabiza inyubako za Guverinoma, bagatangira gutwika inyubako y’icyicaro gikuru cy’umujyi wa Almaty, nk’uko biherutse gutangazwa na kimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu.  




Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli

Mu ntangiriro, abigaragambya babikoraga mu ituze ariko nyuma yaho imyigaragambyo yaje kuzamo akaduruvayo ubwo abigaragambyaga batangiraga kwinjira mu nyubako zitandukanye, bagasahura ibirimo ndetse bakazangiza.

Nyuma y’uko iyi myigaragambyo imaze gufata indi ntera muri iki gihugu, Perezida wa Kazakhstan Kassym- Jomart Tokayev yasabye ubufasha u Burusiya, maze muri iki gihugu hoherezwamo ingabo z’Abarusiya zigera 2,500 zaje gutanga umusaada mu guhosha iyi myigaragambyo.





Abashinzwe umutekano ni bo batatanyaga abigaragambya

Magingo aya, amakuru ava muri iki gihugu avuga ko kuri uyu wa 9 Mutarama, iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu 164 harimo abana batatu. Minisiteri y’ubuzima yo muri iki gihugu yatangaje ko muri aba baguye muri iyi myigaragambyo harimo 103 bo mu mujyi wa Almaty, ukaba ari nawo mujyi iyi myigaragambyo yari yamaze gufata indi ntera.

Abantu bagera ku 5,800 nibo byatangajwe ko bamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, ndetse amakuru avuga ko imibare igenda yiyongera umunsi ku munsi.

Ikinyamakuru cya The Guardian cyatangaje ko kuri uyu wa 9 Mutarama mu mijyi itandukanye yo muri iki gihugu yaberagamo iyi myigaragambyo harimo n’umujyi wa Almaty, hari hagarutse agahenge ndetse n’ubuyobozi bwatangaje ko ubuzima buzagenda busubira uko bwahoze gahoro gahoro mu minsi iri imbere. Ubuyobozi bw’umujyi wa Almaty nabwo bwatangaje ko zimwe mu ngendo rusange zo gutwara abantu mu binyabiziga, zishobora kongera gusubukurwa kuri uyu wa mbere.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND