Kuva kuwa 2 Mutarama, nyuma y’uko mu gihugu cya Kazakhstan ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamukaga, muri iki gihugu hatangiye imyigaragambyo aho abaturage banengaga ubuyobozi bw’iki gihugu ku bwo kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abagera ku 164 ndetse n’abatari bacye barakomeretse.
Iyi myigaragambyo iri kubera muri Kazakhstan, yatangiye
kuwa 2 Mutarama mu mujyi wa Zhanaozen uherereye mu Burengerazuba, nyuma y’umunsi
umwe Guverinoma yo muri iki gihugu izamuye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse
bikagera aho byikuba kabiri. Mu minsi micye cyane iyi myigaragambyo yaje gufata
indi ntera, ndetse igera mu mijyi itandukanye harimo n’umujyi munini wo muri
iki gihugu witwa Almaty.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu
bitangazamakuru bitandukanye, yerekanaga abigaragambya bariye karungu bahangana
n’abashinzwe umutekano. Kuwa 5 Mutarama muri iki gihugu hatangajwe ibihe
bidasanzwe, nyuma y’uko abigaragambya bigabije ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa
Almaty, bakigabiza inyubako za Guverinoma, bagatangira gutwika inyubako y’icyicaro
gikuru cy’umujyi wa Almaty, nk’uko biherutse gutangazwa na kimwe mu
bitangazamakuru byo muri iki gihugu.
Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli
Mu ntangiriro, abigaragambya babikoraga mu ituze ariko
nyuma yaho imyigaragambyo yaje kuzamo akaduruvayo ubwo abigaragambyaga
batangiraga kwinjira mu nyubako zitandukanye, bagasahura ibirimo ndetse
bakazangiza.
Nyuma y’uko iyi myigaragambyo imaze gufata indi ntera
muri iki gihugu, Perezida wa Kazakhstan Kassym- Jomart Tokayev yasabye
ubufasha u Burusiya, maze muri iki gihugu hoherezwamo ingabo z’Abarusiya zigera
2,500 zaje gutanga umusaada mu guhosha iyi myigaragambyo.
Abashinzwe umutekano ni bo batatanyaga abigaragambya
Magingo aya, amakuru ava muri iki gihugu avuga ko kuri
uyu wa 9 Mutarama, iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu 164 harimo abana
batatu. Minisiteri y’ubuzima yo muri iki gihugu yatangaje ko muri aba baguye
muri iyi myigaragambyo harimo 103 bo mu mujyi wa Almaty, ukaba ari nawo mujyi
iyi myigaragambyo yari yamaze gufata indi ntera.
Abantu bagera ku 5,800 nibo byatangajwe ko bamaze gutabwa
muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, ndetse amakuru avuga ko imibare igenda
yiyongera umunsi ku munsi.
Ikinyamakuru cya The Guardian cyatangaje ko kuri uyu
wa 9 Mutarama mu mijyi itandukanye yo muri iki gihugu yaberagamo iyi
myigaragambyo harimo n’umujyi wa Almaty, hari hagarutse agahenge ndetse n’ubuyobozi
bwatangaje ko ubuzima buzagenda busubira uko bwahoze gahoro gahoro mu minsi iri
imbere. Ubuyobozi bw’umujyi wa Almaty nabwo bwatangaje ko zimwe mu ngendo
rusange zo gutwara abantu mu binyabiziga, zishobora kongera gusubukurwa kuri uyu
wa mbere.
TANGA IGITECYEREZO