Minisiteri y’Ubuzima yabwiye ababyeyi ko umwana ugaragaza ibimenyetso by’icyorezo cya Covid-19 badakwiye kumwohereza ku ishuri, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki
9 Mutarama 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yasohoye itangazo rimenyesha
ababyeyi ibyo bagomba kubahiriza mu gihe bohereza abana babo ku mashuri.
Kuva mu gitondo cy’uyu munsi, abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo batangiye gusubira ku mashuri kwiga igihembwe
cya kabiri cy’amasomo.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ‘Umwana
wese ugaragaza ibimenyetso bya Covid-19 birimo gukorora, kugira umuriro
n'ibicurane ntakwiye koherezwa ku ishuri ahubwo agomba kuguma mu rugo
akitabwaho kugeza akize’.
Iyi Minisiteri yashishikarije
ababyeyi 'gupimisha abana babo Covid-19 mu gihe abana bafite nibura imyaka 5, kandi hagakoreshwa uburyo bwo gupima bwihuse (Rapid Test).’
Minisante ivuga ko 'mu gihe bibaye
ngombwa ko ikigo cy'amashuri gisaba abanyeshuri kwipimisha, abayobozi
b'amashuri barasabwa kuzajya bemerera ababyeyi gupimisha abana hakoreshejwe
Rapid Test'.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri
w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ryibutsa ababyeyi n'abarezi gukomeza gukurikiza
ingamba zo kwirinda no gufasha abana kuzubahiriza haba ku ishuri, mu ishuri no
mu ngo.
Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko yizeye ko abarimu
bagejeje igihe cyo gufata urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 rushimangira, bamaze
kurufata nk’uko babisabwe.
Itangazo ku kwirinda Covid-19 mu
mashuri
TANGA IGITECYEREZO