Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ubuntu’ yakoranye n’itsinda rivuza ingoma rifite inkomoko mu Burundi Himbaza Club, yibutsa abantu ko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho neza nk’undi.
Ibaye indirimbo ya kabiri Clarisse Karasira asohoye
kuva yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugabo we Ifashabayo
Sylvain Dejoie, nyuma y’indirimbo ‘Ku Munara’ ihimbaza Imana yakoranye na Liza
Kamikazi wabaye ‘marraine’ we.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama
2022, ni bwo Clarisse Karasira yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko
yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ubuntu’ yakoranye na Himbaza Club, asaba
kuyireba.
Iyi ndirimbo ni umusogongero wa Album ya kabiri
Clarisse Karasira amaze imyaka ibiri atunganya, agiye gusohora mu minsi iri
imbere.
‘Ubuntu’ yatangiye kuyikorana na Himbaza Club mu 2020 nyuma
y’uko abamenye binyuze mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent, aho
bagarukiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-finals).
Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko yakunze uburyo
Himbaza Club basusurutsa ibirori bituma ashaka gukorana nabo iyi ndirimbo,
ariko yari asanzwe akunda ingoma ndundi cyane.
Avuga ko ‘mu birangamuco by’u Burundi nkunda umutima w’abarundi
hagakurikiraho ingoma zabo’.
Kuva mu 2014, ingoma z'u Burundi zanditse mu irage
ndangamuco rya UNESCO nk'umwihariko w'iki gihugu.
Clarisse avuga ko agize igitekerezo cy’indirimbo ‘Ubuntu’
yayibonye nk’indirimbo ikeneye uruvange rw’imico y’abantu, kugira ngo ishingiro
ry’igitekerezo cyayo gisobanuke neza. Ati “Nibwo natekereje kuri ba basore
banyizihiye, Club Himbaza.”
Uyu muhanzikazi avuga ko indirimbo ‘Ubuntu’ ari
indirimbo ishimangira igitekerezo cya ndiho kuko uriho yakomoye muri Afurika y’Epfo.
Ni indirimbo avuga ko bakoze bashaka kwibutsa buri
wese ko umuntu ari nk’undi. Ati “Turashaka kwibutsa abantu ko buri wese afite
uburenganzira bwo kubaho neza nk’undi, ntawe ukwiye gukandamizwa n’undi muri ubu buzima. Ko kubaho ari ukubana, abantu ari magirirane.”
Clarisse anavuga ko iyi ndirimbo itsimbataza ‘umuco w’ububanyi
n’abandi, abaturanyi bakabana batishishanya badapfa ibintu bidasumba ibibahuza’.
Uyu muhanzikazi anavuga ko igitekerezo cyo gukora iyi
ndirimbo, cyashyigikiwe n’uko muri iki gihe ‘bisa n’aho buri wese yihugiyeho’.
Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Top Hit on
the Keys naho amashusho yakozwe na Bless The World Music.
Clarisse Karasira yakoranye indirimbo ‘Ubuntu’ na Himbaza
Club itsinda rigizwe ahanini n'Abarundi b'impunzi baba mu Rwanda
Itsinda Himbaza Club ryagaragaye mu irushanwa
"East Africa's Got Talent" rivuza ingoma mu buryo bwa Kirundi
TANGA IGITECYEREZO