RFL
Kigali

Franco Kabano yatanze ishusho y’imideli mu Rwanda, akomoza kuri Leta itaratekereje ku bari batunzwe nayo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/01/2022 18:41
1


Umunyabigwi mu bijyanye no kumurika imideli mu Rwanda, Franco Kabano, yatangaje ishusho y’uruganda rw’imideli muri ibi bihe bya COVID19, akomoza ku buryo Leta itigeze itekereza ku bantu bari batunzwe nayo bashegeshwe n'iki cyorezo nk'uko yabikoze ku zindi ngeri z’ubuhanzi.



Imyaka igiye kurenga ibiri icyorezo cya COVID19 gitangiye gushegesha isi kigakurura ibibazo by’ubukungu byakuye bamwe mu mirimo burundu, kuko icyo cyiciro cy’imirimo kitakibaho cyangwa cyashegeshwe harimo nk’uruganda rw’imideli rwangiritse cyane.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’umwe mu nararibonye n’umunyabigwi mu bijyanye n’imideli by’umwihariko mu kuyimurika, Franco Kabano, twamubajije muri rusange ishuho y’uru ruganda mu Rwanda.

Ati: ”Mu Rwanda navuga ko nta kintu cyakozwe kuva COVID19 yatangira, kuko habaye igitaramo cy’umuntu umwe ari we Turahirwa Moses mu nzu ya Moshions, mu buryo butamworoheye agerageza kubikora kuko we afite ubushobozi.”

Asobanura ingaruka zo kuba Turahirwa ariwe wabashije gukora igitaramo  agira ati:”Ingaruka icyorezo cyagize zo zirahari kuko ibitaramo byabaye bicyeya, kandi abamurika imideli ari benshi, abakunda imideli ari benshi.”

Yongeraho ati:”Urabizi ko ibintu bya Turahirwa biboneka cyangwa bigerwaho n’abantu bacyeya bitavuze ko ari ikintu kibi, ni ikintu cyiza kubona ikintu gitera imbere ariko urumva ko hari uruhande runini ruba rutabashije kubona ayo makuru cyangwa kubasha kubigeraho.”

Akomoza kuburyo uruganda rw’imideli rwashegeshwe n’icyorezo cya COVID19 kandi Leta itarutecyerejeho nk’uko yatecyereje ku bandi bantu batunzwe n’ubuhanzi, ati:”Abamurika imideli bakozweho cyane na Coronavirus kuko batigeze babona aho akazi kabo gaturuka.”

Akomeza agira ati:”Kandi inzego za Leta ntabwo zibatecyerezaho nk’uko zitecyereza ku bandi bantu  batunzwe n’ubuhanzi, nk’uko ubona habaho ibitaramo bya Iwacu Muzika bagira ngo bafate abahanzi babahe akazi.”

Ashimangira iyi ngingo ati:”Urabona baragenda baka recordinga hanyuma igitaramo kigaca kuri televiziyo Rwanda, bagasusurutsa abanyarwanda bakanabahemba. Abamurika imideli rero n’abatunganya imideli sintecyereza ko inzego za Leta zigeze zibatecyerezaho.”

Avuga kandi ko icyorezo cyageze kubamurika imideli kigasya kitanzitse ati:”Aho rero abatunganya imideli batandukaniye n’abamurika, ni uko abayitunganya bo bagumanye abakiriya n’ubwo babaye bacyeya ariko abakiriya bo barabafite.”

Asoza agira ati:”Abamurika imideli batunzwe no kubihesha agaciro, ntabwo bigeze babona umwanya uhagije wo kuyimurika ngo babe bakuramo amafaranga.”Franco Kabano uhamya ko abamurika imideli bashegeshwe n'icyorezo cya COVID-19Asanga Leta itarigeze itecyereza kubanyamideli nk’uko yatecyereje ku bandi bahanzi kandi barashegeshwe na COVID-19 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HAKIZIMANA2 years ago
    Ibyo Franco kabano avuga nukuri, reta nigire icyo ibikoraho, abamurika mideri bomurwanda nabo batekerezweho nkuko abandi batekerejweho kuko covid19 yaradushegeshe Kandi ntitwatekerejweho.





Inyarwanda BACKGROUND