Umunyabigwi mu bijyanye no kumurika imideli mu Rwanda, Franco Kabano, yatangaje ishusho y’uruganda rw’imideli muri ibi bihe bya COVID19, akomoza ku buryo Leta itigeze itekereza ku bantu bari batunzwe nayo bashegeshwe n'iki cyorezo nk'uko yabikoze ku zindi ngeri z’ubuhanzi.
Imyaka igiye kurenga ibiri icyorezo cya COVID19 gitangiye gushegesha
isi kigakurura ibibazo by’ubukungu byakuye bamwe mu mirimo burundu, kuko icyo
cyiciro cy’imirimo kitakibaho cyangwa cyashegeshwe harimo nk’uruganda rw’imideli
rwangiritse cyane.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’umwe mu nararibonye n’umunyabigwi mu
bijyanye n’imideli by’umwihariko mu kuyimurika, Franco Kabano, twamubajije muri rusange
ishuho y’uru ruganda mu Rwanda.
Ati: ”Mu Rwanda navuga ko nta kintu cyakozwe kuva COVID19 yatangira, kuko
habaye igitaramo cy’umuntu umwe ari we Turahirwa Moses mu nzu ya Moshions, mu
buryo butamworoheye agerageza kubikora kuko we afite ubushobozi.”
Asobanura ingaruka zo kuba Turahirwa ariwe wabashije gukora igitaramo agira ati:”Ingaruka icyorezo cyagize zo zirahari
kuko ibitaramo byabaye bicyeya, kandi abamurika imideli ari benshi, abakunda
imideli ari benshi.”
Yongeraho ati:”Urabizi ko ibintu bya Turahirwa biboneka cyangwa
bigerwaho n’abantu bacyeya bitavuze ko ari ikintu kibi, ni ikintu cyiza kubona
ikintu gitera imbere ariko urumva ko hari uruhande runini ruba rutabashije
kubona ayo makuru cyangwa kubasha kubigeraho.”
Akomoza kuburyo uruganda rw’imideli rwashegeshwe n’icyorezo cya
COVID19 kandi Leta itarutecyerejeho nk’uko yatecyereje ku bandi bantu batunzwe n’ubuhanzi, ati:”Abamurika imideli bakozweho cyane na Coronavirus kuko batigeze babona aho
akazi kabo gaturuka.”
Akomeza agira ati:”Kandi inzego za Leta ntabwo zibatecyerezaho nk’uko
zitecyereza ku bandi bantu batunzwe
n’ubuhanzi, nk’uko ubona habaho ibitaramo bya Iwacu Muzika bagira ngo bafate
abahanzi babahe akazi.”
Ashimangira iyi ngingo ati:”Urabona baragenda baka recordinga hanyuma
igitaramo kigaca kuri televiziyo Rwanda, bagasusurutsa abanyarwanda
bakanabahemba. Abamurika imideli rero n’abatunganya imideli sintecyereza ko
inzego za Leta zigeze zibatecyerezaho.”
Avuga kandi ko icyorezo cyageze kubamurika imideli kigasya kitanzitse
ati:”Aho rero abatunganya imideli batandukaniye n’abamurika, ni uko abayitunganya
bo bagumanye abakiriya n’ubwo babaye bacyeya ariko abakiriya bo barabafite.”
Asoza agira ati:”Abamurika imideli batunzwe no kubihesha agaciro, ntabwo bigeze babona umwanya uhagije wo kuyimurika ngo babe bakuramo amafaranga.”Franco Kabano uhamya ko abamurika imideli bashegeshwe n'icyorezo cya COVID-19Asanga Leta itarigeze itecyereza kubanyamideli nk’uko yatecyereje ku bandi bahanzi kandi barashegeshwe na COVID-19
TANGA IGITECYEREZO