Umunsi umwe mu minsi 3 y'ingenzi umuntu agira ku isi ,harimo umunsi w'ubukwe. Tariki 8 Mutarama 2022, niho Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime yarushinze n’umuhanzi utuye mu Bubiligi ,Lionel Sentore.
Ni ibirori byari bibereye ijisho, byakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ,umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero, ahasazwe habera ubukwe butandukanye.
Abageni basezeranye imbere y’Imana mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera. Ari Bijoux na Lionel Sentore bafite amateka mu urukundo, aho uyu mukinnyi wa Filme, Bijoux aherutse kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga n'itangazamakuru ubwo yiyamburaga impeta yari yarambitswe n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana , ibyabaye 2020.
Na Lionel Sentore kandi nawe, yanditse amateka mu rukundo ubwo yasubijwe impeta na Mahoro Anesie wigeze kwiyamamaza muri Miss Rwanda 2014. Bijoux na Lionel bahuye urukundo rwabo rugira ireme biyemeza kubana akaramata.
TANGA IGITECYEREZO