Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbarushimana Ildephonse [Ildephonse Mbarusha] yasohoye icyarimwe indirimbo eshatu, avuga ko yabikoze mu rwego rwo gushyira imbaraga mu gutegura izindi ziri kuri Album ye ya mbere.
Yaherukaga gusohora indirimbo ‘Hosana’ na ‘Bariyo’
yabaye intangiriro y’urugendo rwe. Uyu muhanzi yabanje gukorera akazi
k’ubwarimu mu Karere ka Karongi, ubu akorera mu Karere ka Musanze.
Yabwiye INYARWANDA ko 2020 wamubereye umwaka mwiza
kuko ari bwo yatangiye umuziki, ariko 2021 umubera mwiza kurushaho kuko yatangiye
urugendo rushya rw’akazi k’ubwarimu, ava ku kwigisha mu mashuri yisumbuye yigisha
muri Kaminuza.
Ubu ni umwalimu wungirije Ushinzwe amasomo, ndetse n’imiyoborere y’Ishami rya ‘Architecture’ muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri. Avuga ati “Nahagiriye umugisha ndetse ngirirwa n’icyizere mpabwa gufatanya n’abandi, mu gutangiza ishami rya ‘Architecture’ kandi ubu birimo kugenda neza cyane, mbishimiye Imana.”
Uyu muhanzi avuga ko mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana akora, atazahagarara gushima no gutambutsa ubutumwa bwiza biciye mu
ndirimbo.
Indirimbo ze ‘Bariyo’ na ‘Hosana’ yatangiriyeho, avuga
ko zamutunguye ashingiye ku buryo zakiriwe, akavuga ko byamushimishije.
Ati “Sinumvaga ko yenda indirimbo yanjye yakumvwa
bigeze hariya ariko byaranejeje, ndetse abantu benshi numvise zarabanejeje, bimpa
imbaraga zo gukomeza ngakora n’izindi.”
Mu mpera za 2021, ni bwo uyu muhanzi yifuje kwinjiza
neza abantu be mu 2022 ashyira hanze indirimbo eshatu: ‘Aho gutangirira’,
‘Impeta’ ndetse na ‘Andika’.
Kugeza ubu, zimaze kuba indirimbo eshanu kuri Album ye
ya mbere yise ‘Umukozi w’umuhanga’. Akavuga ko Album ye ari iy’ishimwe
yateguriye Imana.
Izi ndirimbo uko ari eshatu yasohoye zishingiye ku butumwa bw’ijambo ry’Imana, zikaba zijyanye n’intego ye iboneka mu Abakorosayi 3: 16, aho yiyemeje kwigisha, guhugurana biciye mu kuririmba kugira ngo ijambo ry’Imana ribe mu bantu rigwiriye ndetse rifite ubwenge bwose.
Idirimbo ‘Aho gutangirira’ yayigeneye buri wese, ariko
cyane cyane ufite inshingano z’ubuyobozi bwaba ubuyobozi busanzwe, cyangwa se
ubuyobozi mu rwego rw’iyobokamana.
Ati “Ni kenshi bene aba bantu bibaza icyakorwa kugira ngo
bakure abo bayobora mu mibereho mibi, babageze mu mibereho myiza. Hano rero
harimo no guhumurizwa kuri bene uyu muyobozi uhora ahangayitse, ndetse n’uwaba
yibaza nk’uko Mose yabajije Imana nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora
abanya-Israel abavana muri Egiputa.”
Indirimbo ‘Impeta’ aririmba yibutsa abantu urukundo
Imana ikunda abantu, birenze uko babitekereza. Ati “Impeta ni ikimenyetso
cy’urukundo hagati y’abantu mu buzima busanzwe. Kandi nta mpeta itangwa itagira
amagambo ayiherecyeza.”
“Impeta nayanditse nshyiramo ariya magambo, ndi
gutecyereza ikimenyetso cy’urukundo ruhoraho hagati y’abantu n’Imana, isezerano
umuntu agirana n’Imana ryo kuyikorera kabone n’iyo byagenda gute maze nayo
ikaririnda ikanamurinda, nawe akaririnda, ikamukorera ibyiza byinshi byashyirwa
hamwe bigatanga ihumure kubihebye.”
Uyu muhanzi yanifashishije impeta mu kwibutsa
abayambikanye bose kwibuka amagambo babwiranye, kugira ngo bakomeze kubahiriza
isezerano bagiranye.
Indirimbo ‘Andika’ yasohoye ni iyo guhumuriza abantu
bose baruhijwe n’isi. Impamvu yayo nyamukuru ni ukwibutsa ko isi nta mubabaro
igira ijuru ritakiza.
Ati “Murabona ukuntu nk’abayobozi bashobora gufata
igihe cyo kwicarana nabo bayobora kugira ngo babacyemurire ibibazo, ni ishusho
neza yampaye igitecyerezo cyo kumvikanisha ko ihemba ry’Imana riri hamwe n’abantu.”
“Ko kandi n’abo mubona batarakira agakiza nabo
bazakakira babe abantu bayo, iyicara kuri ya ntebe iravuga iti dore byose
ndabihindura bishya. Nifatanyije n’abantu kandi bafite ibyifuzo bikomeye kugira
ngo tubishyikirize Imana, igire icyo ikora ihindure ibyanze guhinduka.”
Uyu muhanzi avuga ko muri uyu mwaka nta ndirimbo
azashyira hanze, ariko ko azajya aririmba izi yasohoye ahantu hanyuranye nko mu
nsengero n’ahandi Imana izamushoboza.
Ildephonse avuga ko impamvu nyamukuru yatumye ashyira
hanze icyarimwe izi ndirimbo, ari ukugira ngo abone umwanya wo gutegura izindi ndirimbo.
Ati “Impamvu nyamukuru yo kuba narakoze indirimbo 3
nkazishyira hanze icyarimwe, ni ukugira ngo mbone uko nshyira imbaraga kuzindi
ndirimbo mfite zo kuzuza iyi album ya mbere.”
Iyi Album ye izaba iriho indirimbo umunani. Avuga ko ayitezeho
‘kuzahangana n’ibibazo by’ingutu mu gutanda ihumure ku mitima ikomeretse, no
kuvuga ubutumwa bwiza muri rusange.’
Ildephonse Mbarusha wigisha muri Ines Ruhengeri
yasohoye indirimbo ‘Impeta’, ‘Aho gutangirira’ ndetse na ‘Andika’
Ildephonse avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo
umunani, ayitezeho guhembura imitima ya benshi
Uyu muhanzi avuga ko umwaka wa 2021 yawugiriyemo
imigisha, kuko yabonye akazi ko kwigisha muri Ines Ruhengeri
Ildephonse avuga ko yatanguwe n’uburyo indirimbo ze
ebyiri yahereyeho zakiriwe
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IMPETA’ YA ILDEPHONSE MBARUSHA
">
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AHO GUTANGIRIRA’ YA ILDEPHONSE MBARUSHA
">
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ANDIKA’ YA ILDEPHONSE MBARUSHA
TANGA IGITECYEREZO