RFL
Kigali

Malawi ntabwo yizeye abakinnyi yohereje mu gikombe cya Afurika kubera kugurisha imikino

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/01/2022 11:51
0


Malawi yafashe imyanzuro ikomeye ku bakinnyi yohereje mu gikombe cya Afurika, kuko bacyeka ko bagurisha imikino.



Malawi iri mu itsinda rya kabiri aho iri kumwe na Guinea, Senegal na Zimbabwe. Si ubwa mbere Malawi yitabiriye igikombe cya Afurika, ariko kuri ubu igihugu cyose gifite impungenge ku bakinnyi bohereje muri iyi mikino, kuko bafite ubwoba ko bagurisha imikino.

Leta ya Malawi ifite ubwoba ko abakinnyi b'igihugu cyabo bazagurisha imikino nk’uko babikoze mu 2010.

Mu mikino y'igikombe cya Afurika cyabereye muri Angola, ikipe y'igihugu ya Malawi, byamenyekanye ko yagurishije abakinnyi ndetse yemera gutsindwa kugira ngo ibone amafaranga.

Ubuyobozi bw'igihugu cya Malawi, kubera impungenge bafite ku bakinnyi, bafashe umwanzuro wo gushyiraho inzego z'ubushakashatsi n'iperereza kugira ngo barwane n'ikibazo cyo kugurisha imikino.

Mu 2010 iperereza ryakozwe, basanze buri mukinnyi wa Malawi mu mikino y'igikombe cya Afurika, yarafashe ibihumbi  332,358 by'amadorari. Ndetse byanatumye iyi kipe isezererwa mu mikino y'amatsinda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND