RFL
Kigali

Ikubye DRC inshuro 1.2 mu buso: Byinshi ku gihugu cya Kazakhstan giherereye ku migabane ibiri kikagira ibiyaga birenga 7000

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:8/01/2022 20:27
1


Kazakhstan ni igihugu giherereye hagati y’umugabane wa Aziya n’Uburayi. Iki gihugu ni kimwe mu bihugu bifite ubuso bunini ku isi ndetse cyikaba icya mbere ku isi mu buso mu bihugu bidakora ku nyanja (landlocked). Kazakhstan kandi abashakashatsi bavuga ko ari igihugu cya gatandatu ku isi mu bihugu bifite amabuye y’agaciro menshi.



Igihugu cya Khazakhstan gihana imbibi n’Uburusiya mu majyaruguru ndetse n’uburengerazuba, Ubushinwa mu burasirazuba, ibihugu bya Krygyzstan, Uzbekistan na Turkmenistan mu Majyepfo. Umurwa mukuru w’iki gihugu witwa Nur-Sultan, ukaba warahoze witwa Astana. 

Iki gihugu kandi ni icya mbere ku isi mu buso mu bihugu bidakora ku Nyanja (landlocked) ndetse kibaka icya cyenda mu bihugu bifite ubuso bunini ku isi. Ubuso bw’icyi gihugu bungana na 2,724,467 km2, bikaba bivuze ko iki gihugu gikubye igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo inshuro 1.2 mu buso.



Nur-Sultan umurwa mukuru wa Kazakhstan

Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri 19,082,467 (ibarura ryo mu mwaka 2021) ni kimwe mu bihugu ku isi bifite ubucucike bucye by’abaturage, aho kuri kilometero kare imwe hatuye abaturage bari munsi ya batandatu. Abaturage batuye iki gihugu kandi bafite inkomoko umu bihugu bitandukanye. Ifararanga rikoreshwa muri iki gihugu ryitwa Tenge (KZT).




Igihugu cya Kazakhstan gituwe n'abaturage basaga Miliyoni 19

Abaturage bo muri Kazakhstan bavuga indimi zirenga umunani ariko izikoreshwa mu nzego z’ubuyobozi ni ebyiri gusa ari zo Kazakh ndetse n’Ikirusiya. Muri iki gihugu kandi habarizwa amadini atandukanye aho Abayisilamu bagera kuri 72%, Abakiristu bakaba ari 23.1%, abasengera mu yandi madini ni 5% naho abatagira idini basengeramo ni 4% by'abaturage b'iki gihugu.

Kazakhstan ni igihugu gifite ibyiza nyaburanga bitandukanye birimo amashyamba, imisozi, imigezi ndetse n’ibiyaga birenga ibihumbi birindwi. Bimwe muri ibi biyaga harimo: Balkhash, Zaisan, Alakol ndetse na Tengiz. Muri Kazahkstan uhasanga ibimera bitandukanye ndetse n’inyamaswa z’amoko yose.



Kazakhstan ni igihugu gifite ibyiza nyaburanga bitandukanye

Muri iki gihugu kandi hari amabuye y’agaciro atandukanye ndetse abashakashatsi bavuga ko Kazakhstan ari igihugu cya gatandatu ku isi mu bihugu bifite amabuye y’agaciro menshi.

Ibintu bitangaje wamenya kuri iki gihugu cya Kazakhstan

1.      Umupaka uhuza Kazakhstan n’u Burusiya ni wo mupaka munini wo ku butaka ku isi, ukaba ufite ubuso bwa 7,512.8 km.

2.    Mu mwaka 2009, Kazakhstan ni cyo gihugu cyaje ku mwanya wa mbere ku isi mu gutunganya ubutare bwa Uranium aho muri uyu mwaka hatunganijwe 14,020 tons, naho mu mwaka 2011 hatunganywa 19,450 tons (izi zikaba zari zigize 35% ya toni zose zatunganijwe ku isi).

3.     Amafarasi nizo nyamaswa za mbere zatunzwe mu ngo muri iki gihugu cya Kazakhstan.

4.     Icyogajuru cya mbere cyagiye mu isanzure mu mateka y’isi cyiswe Sputnik 1 ndetse n’umuntu wa mbere wageze mu isanzure (Yuli Gagarin) yahagurukiye mu gace ka Baikonur gaherereye muri Kazakhstan.

5.     Ikiyaga cya Balkhash, kimwe mu biyaga binini cyane ku isi, kigizwe n’igice kimwe cy’amazi asanzwe ndetse n’amazi arimo umunyu.

6.      Ijambo ry’ikirusiya “dengi” risobanura amafaranga rikomoka ku ijambo “tenge”. Tenge akaba ari ifaranga rikoreshwa muri Kazakhstan.

7.      Ijambo Astana ryahoze ari izina ry’umurwa mukuru w’iki gihugu, risobanura “Umurwa mukuru.”

8.      Abaturage bo muri iki gihugu barenga 50% bari munsi y’imyaka 30 y’amavuko, mu gihe 25% bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko.

9.      Uruhombo rurerure ku isi ruzamura imyotsi iva mu ruganda rwitwa Chimney of GRES-2 Power Station ruherereye muri Kazakhstan n’uburebure bwa 419.7m.

10.  Kazakhstan ni cyo gihugu cya mbere cyahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyishyuye ideni ryacyo ryose cyari gifitiye ikigega mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ibi bikaba byarabaye mu mwaka 2000.

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Castro2 years ago
    Nice country





Inyarwanda BACKGROUND