RFL
Kigali

Iby’ingenzi kuri Raja Syn, umunyamidelikazi uri kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/01/2022 16:00
1


Umunyajamayika w’umunamideli wakuriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Raja Syn, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho abamukurikira biyonger'a ubutitsa nyuma yuko asomye igitabo cyanditswe na Rick Ross akaba anakomeje gushyigikirwa n’ibyamamare birimo Blac Chyna.



Mu gihe kingana n’amezi atagera kuri atanu yonyine umunyamideli witwa Raja Syn ku rukuta rwe hamaze kwiyongeraho abamukurikira ibihumbi 376 ndetse bakomeje kwiyongera cyane.Ibi bikaba bikomeje kuba kubera igikundiro afite no gushyigikirwa n’abanyamideli bakomeye barimo na Blac Chyna. Uretse n'ibyo, uburyo ateyemo bugereranwa na bamwe mu bafana nk’ivaze, nabwo bumukururira benshi.

Uko kandi abamukurikira biyongera ni ko agenda arushaho kubona akazi mu ifatwa ry’amafoto n’amashusho. Ibijyanye no kwerekana imideli, Raja yabyinjiyemo nyuma yuko umuryango n’inshuti ze zikomeje kubimusaba bamubwira ko ari byo akwiye gukora.

Nk’umunyajamayika wavukanye imiterere n’ubwiza budasanzwe agakurira mu gace ka Baltimore mu mujyi wa New York, yari afite inzozi zo gukora ibintu byinshi gusa biza kurangira abaye umunyamideli.

Nyuma y'uko Raja asoje amashuri yisumbuye ubwo yiteguraga kujya kwiga indimi mu gihugu cy’u Bushinwa, ni bwo yaje gusanga ko ibijyanye no kwiga ibyo bitari ibye maze yerecyeza muri California gutangira umwuga w’ibijyanye n’imideli ahamara imyaka myinshi.

Yashakishirije muri California uko yafatisha ikibuga by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, aza kubishyiramo imbaraga zisumbuye nyuma yo gusoma igitabo kitwa ‘Rich Dad Poor Dad’ cya Robert Kiyosaki na Sharon Lechter. Iki gitabo cyamuteye imbaraga zo kurushaho kwiyitaho no gushakisha uko yabaho kuruta kubishakira abandi.

Akimara kugisoma muri uko kwezi ni bwo yatangiye kugira abamukurikira benshi kubera ko cyamufashije kwisobanukirwa atangira kubona na kompanyi zo gukorana nawe ibitari byarabaye mbere.

Yaje kuva muri California yerecyeza muri Atlanta ahantu hazwiho kurera ibyamamare byinshi mu myidagaduro yiyemeza gutanga impinduka mu bijyanye n’imideli.

Instagram yakomeje kugenda izamuka umunota ku wundi bitangira kumugira umwe mu banyamideli bakomeye kandi bavuga rikijyana kuri uru rubuga.

Amasaha menshi y’uyu mukobwa ayamara muri gym kugira ngo umubiri we urusheho kumera neza no gukomeza kumubera uw'umumaro mu mwuga we.

Gahunda ya vuba ya Raja ni ugutangira ikiganiro cye cy’umwihariko kizajya kinyura kuri Televiziyo. Uretse ibyo uyu mukobwa afite n'impano yo kuririmba.

Akomoka muri Jamaica, ni umwe mu banyamideli bakomeje kugarukwaho cyane

Arifuza gutangiza ikiganiro kuri Televiziyo

Ashyigikiwe na Blac Chyna umunyamideli uri mu ba mbere ku isi

Igitabo cya Rick Ross ni cyo cyatumye arushaho kwirekura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyogisubizo DEBORAH 2 years ago
    Umuco nyarwanda waracitse reba umwari nkuyu ubusa kugasozi koko birababaje pe





Inyarwanda BACKGROUND