RFL
Kigali

Yarozwe 'ibiheko', arafungwa, bamutwara umugore yakoye: Uko Lambert w'i Burundi yashaririwe n'ubuzima akaza guhindurirwa amateka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2022 12:29
0


Umusore w'umuramyi witwa Lambert Ndayishimiye umurundi utuye mu gihugu cya Uganda, yadusangije ubuhamya bwe bw'ubuzima bushaririye yanyuzemo mu myaka yashize Imana ikamuhindurira amateka, ubu akaba ashima Imana mu buryo bukomeye.



Amazina ye ni Ndayishimiye Lambert, gusa hari abamwita 'Bibaho' cyangwa 'Bibemeze' akaba ari amazina yakomotse ku ndirimbo ze zakunzwe cyane nk'iyo yise 'Ibigeragezo' n'iyindi yise 'Bibemeze'. Ni umunyamuziki ubimazemo igihe. Iyo atari mu muziki, aba ari gukora akazi k'amaboko. Lambert ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza lmana n'izitazira lmana, asengera mu itorero rya United muri Uganda.

Yavutse mu mwaka wa 1992, avukira mu gihugu cy'u Burundi mu ntara ya Ngozi, komine Busiga, Zone ya Mparamirundi. Avukana n'abana 5 kuri nyina. Yavukiye mu muryango udakijijwe yisanga basengera muri Kiliziya Gatorika. Avuga ko yageragejwe cyane na satani abaho nabi mu buzima dore ko habuzeho gato ngo atabwe mu ruzi nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com ati: 

Ndi umwe mu bana tuvukana papa yari yashatse ko mama yanta mu ruzi (mu Kanyaru). Aho hari mu mwaka wa 1993 aho iwacu hari akavuyo bituma abantu baba iwacu bahungira mu Rwanda ariko kubera ko nari umwana muto kandi nkaba nakunda kurira cyane papa yategetse mama kunta mu ruzi kanyaru kugira ngo ntaguma kubaririra iruhande kandi barimo guhunga. Mama ntiyantaye yemeye kundwanaho.

Yahishuye ko ubwo yari afite imyaka itanu yarozwe ibyo i Burundi bita ibiheko, amabuye, ibicupacupa n'ibindi, ati "Ngeze ku myaka itanu y'amavuko narozwe n'abarozi benshi ku buryo buri munsi nabaga ndwaye, najyanwa kuvurwa ku baganga b'Ikirundi bakambwira ko bandoze amabuye, ibicupacupa, ibihago n'ibindi bita ibiheko (Ni uburyo abapfumu barogera abantu mu myenda basanzwe bambara). Ku bw'amahirwe ntangiye gukira ariko bitoroshye, nibwo mama yahise apfa yishwe n'uburozi bita ibitega. Papa yahise arongora undi mugore".


Lambert yashaririwe n'ubuzima ariko Imana iza kumuhindurira amateka

Mu buhamya bwe bw'ubuzima bushaririye yanyuzemo, Lambert yakomeje agira ati "Ntibyatinze natangiye ishuri, niga nabi nk'impfubyi kuko mukadata yamfataga nabi cyane kandi na papa yumvira mukadata ku buryo icyo yandegaga yaba ukuri cyangwa kumbeshyera zari inkoni. Ku bw'ukubaho nabi muri ubwo bupfubyi ishuri ryarananiye mva mu rugo njya kwangara. Nabaye mu gasozi ntega amafuku mu mirima y'abantu, zimwe bakampemba zindi ntibampembe ariko nkazirya kenshi nkazirisha uburobe, iyo nabaga ntariye izo fuku naryaga imyumbati nakuye aho nateze ifuku. Ni byo biryo nakunda kurya kenshi".

Ubuzima bwakomeje kumugora ajya mu kazi ko kubumba amatafari kuko yari amaze gukura ariko nabwo ntibyamuhira, ni bwo yahise ajya mu mujyi ashaka akazi akora. Agezeyo, yakiriwe n'umu Colonel w'i Bujumbura nabwo ahita amusubiza mu cyaro kuragira inka ze. Ati "Nabwo ntibyoroshye kuko narakoraga cyane nkaruha kandi bampemba makeya. Nahise mpava njya gukora muri Resitora, nyuma njya gucuruza amagi, nyuma ncuruza itabi n'imigati. Nakoze utuzi twinshi tudafite agaciro, dusuzuguritse cyane".

Ati "Nyuma ni bwo natangiye gukora akazi ko mu rugo, nkagafatanya no kwiga ishuri ryigisha gutwara imodoka (Code de la route), ndi hafi guhabwa uruhushya rwo gutwara imodoka (Permis) ni bwo narwaye indwara yitwa 'Intandara' abandi bayita 'Igicuri' mpita nikubita hasi nzana urufuzi mu kanwa uwumbonye akagira ngo ndapfuye, ni bwo nagiye kwa muganga, Muganga ambwira ko iyo ndwara idakira ahubwo ko bazancisha mu cyuma bakamenya icyateye iyo ndwara. Ikindi yambwiye ni uko mu buzima bwanjye nzajya ndya ikinini kimwe buri munsi mu gitondo kugeza aho lmana izampamagarira!!"

Ndayishimiye Lambert arakomeza ati: "Muganga ampa aya mabwiriza agira ati 'mu buzima bwawe ibyo utemerewe ni ibi, gutwara imodoka cyangwa kuyicaramo uri imbere cyangwa inyuma udakikijwe n'abandi bantu, koga mu ruzi, pisine cyangwa mukiyaga, kuba ku zuba ryinshi, kuba ahari umuriro, kugendera kuri moto cyangwa igare, kwiruka cyane, kuba mu bubyiniro, kuba ahari ibivuga cyane, ect'..! Ambwira ko ibyo ngomba kubikurikiza".


Yavuze ko uko yahawe ibinini azarya kugeza apfuye, ariko Imana iza kumukiza

Lambert ati: "Nabanye n'iyo ndwara nihebye bituma niganyira cyane ni bwo natangiye gusenga, nakira agakiza ntangira kuba mu nzu ry'lmana, nabwo rimwe na rimwe nkasubira inyuma ntabibamo neza. Ntibyateye kabiri, nigiriye inama yo gusubira mu cyaro nkashaka umugore, narabikoze nkunda umukobwa, nubaka inzu. Nyuma nsaba wa mukobwa ko twazabana aho hari 2015/01/03 ni bwo nabwiye umukobwa nti 'Ubwo ntanze inkwano reka turindire ku zuba tuzakore ubukwe'". 

Ntibyatinze, ubukwe busigaje amezi atatu ni bwo aho nabaga - kuko nari nasubiye mu mujyi- aho nabaga haba akavuyo biba ngombwa ko abasore n'abagabo bakiri bato bose babafata ku mpamvu z'iperereza, nanjye namfashe muri bo. Kuva ubwo nafunzwe umwaka umwe n'amezi icyenda, noneho ku mwaka n'amezi abiri umukobwa yari yatwawe n'iyindi mayibobo ariko nagiye kuvayo ya mayibobo yaramutaye afite inda y'imvutsi ari iwabo".

Ubutabera bwize ku rubanza rw'abo twari dufunganywe twese babona ko turi abere. Baraturekuye, nibwo nasanze wa mukobwa nakoye, afite inda y'imvutsi. Naje kumva amakuru y'akazi i Kigali ko kuba umwogoshi ariko kuko uwansezeranye kungeza ku kazi yari yambwiye ko ningera mu Rwanda i Butare ngo ni bwo azampuza n'umushoferi angeza i Kigali avuye mu Burundi i Ngozi n'amaguru, ngeze i Butare uwantumyeho arambura kuri telefone ni bwo nigiriye inama yo gusaba ubuhungiro kuko nari mbuze aho njya kandi bunyiriyeho".

"Nabajije ahari ikigo cya UWN HCR (mu muryango utabara imbabare), ngiyeyo baranyakiriye banshira mu mpunzi, nabaye muri ubwo buhungiro mu Rwanda aho bita i Mahama turya bidakwiye nk'impunzi nyine kandi na ya ndwara nkiyirwaye ariko nkomeza gusenga cyane, ni bwo twabyutse gusenga n'abandi mu masengesho twita Burakeye noneho lmana irambonekera iciye mu muhanuzi wayo ivugana nanje iti 'Kora mu mufuka ukuremo ibyo binini kuko ngukijije iyo ndwara yawe ngo ntabwo tuzongera kurwara ukundi iyo ndwara kandi ntuzongere kurya ibyo binini".


Lambert yavuze ko Imana yamukijije indwara ikomeye yari amaranye igihe kinini

Mu buhamya bwe burebure Lambert ati "Haciye lminsi lmana irangenderera ndi mu masengesho y'iminsi itatu irambwira nti ngiye kukujyana mu kindi gihugu kandi uzakibamo neza uzarya uzanywa uzambara ngo mbese uzabona amafaranga ariko ikirenze ibyo uzakora umurimo wanjye cyane kurusha uko usanzwe uwukora, ati ikimenyetso nkuye imitego mu nzira nishuye transport kandi na passport ntawuzayigusaba. Ni bwo nagiye muri Uganda, nca mu muhanda nta cyangombwa, nambuka umupaka ntawumpagaritse n'umwe".

Ati "Ariko lmana ikimpa iryo sezerano ni bwo natanguye kumva indirimbo zihimbaza lmana nyinshi ziza, ntangira kwandika, ngeze muri Uganda ni bwo nasohoye indirimbo zimwe navuze haruguru nka 'Bizashira' iyo nahinduye izina nyuma yaho nyita 'Ibigeragezo', ndirimba n'iyindi nka 'Humura', 'Ntawakundutira Mana', 'Nzakwamamaza mu mahanga, 'Duhamagare', n'izindi nyinshi cyane. Kuva muri 2017 ndi muri Uganda nanditse indirimbo nyinshi, muri 2018 ntangira gukora muri studio lndirimbo yitwa 'Ibigeragezo'.

"Nakomeje kubona abantu bayikunze mpita naca nkomerezaho nuzuza Album. Mu 2020 nahise nkora igitaramo mu mujyi wa Kampala, murika ku mugaragaro albim. Nabonye abantu benshi n'ubwo bansezeranyije amafaranga menshi Covid-19 igahita iza batarayampa ariko nuzuye imbaraga kuko igitaramo kitabiriwe n'abantu benshi kandi ndi mu mahanga mpita menya ko iyo mba mu gihugu cyanjye byari kurutaho". 

Ati "Sinacitse intege mu mwaka wa 2021/12/25 nari nateguye ikindi gitaramo cyo kwishyuza mu gihugu cya Uganda, kwijira muri VIP byari amashiringi ya Uganda 10,000, mu myanya yindi ari 5,000 na 3,000. Nabonye ukuboko k'Uwiteka lmana, mbona ko lmana itabesha. Kugeza n'ubu muri uyu mwaka wa 2022 ndiho ndi umusore ushima lmana ku byiza inyereka umunsi ku munsi. Maze gukora indirimbo 12 z'amajwi, mfite izo nanditse 58 ntegereje kujyana muri studio. Ukuboko k'Uwiteka gukomeje kunkingira kandi mpamya ko ikindwanirira kugeza ubwo nzava mu mubiri".

Lambert yavuze ubutumwa yibandaho n'uko afata Theo Bosebabireba


Ati "Indirimbo ndirimba zibamwo amagambo y'ihumure zikabamo amagambo asingiza lmana. Mu mwaka wa 2022, ndi gutegurira abakunzi banje amashusho y'indirimbo zimwe na zimwe bakunze kurusha izindi hamwe no gusohora iyindi album ya kabiri itaramenyekana izina. Umuntu wambereye nk'umwigisha mu muziki kandi kenshi ambera nk'umubyeyi yitwa Theo Bosebabireba ari na we wabashije kugenda antera imbaraga, undi ni Judith Babirye umuhanzikazi wa Gospel muri Uganda, abo baranyuzuza cyane".

Ndayishimiye Lambert yatanze inama ku bahanzi ba Gospel ati "Inama natanga ku banyamuziki bose yaba abafite amazina cyangwa abatayafite nabasaba kwihangana mu mpano lmana yabahaye kuko umunyamuziki ahura na byinshi cyane bimuca intege, akagera n'aho yiheba. Nabwira uwuzi ko yatangiye kuririmba n'ubwo yaba atarabona abamufasha (Management) yihangane yirwaneko kandi yizere lmana"

"Ibimuca intege byose abyihanganire, akomeze gusenga lmana izamurwanirira kandi niyihangana azogera aho umuziki umuhindukire akazi, agere aho nawe ashima lmana. Naho nabura ukwihangana ntacyo azageraho ahubwo azahomba n'ibyo amaze gukora. Buri munyamuziki wese ugitangira akwiye kumenya ko nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi kandi ko uwushaka umubira abira akuya".


Nyuma yo gukora Album ya mbere igakundwa, Lambert agiye gukora Albm ya kabiri


Lambert afite indirimbo yise 'Bosebabireba' yitiranwa n'iya The Bosebabireba afata nk'umwalimu we


Lambert, Umurundi utuye muri Uganda arasaba abahanzi bagenzi be kwihangana mu byo bacamo byose

UMVA HANO INDIRIMBO 'BIBEMEZE' YA NDAYISHIMIYE LAMBERT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND