Umwe mu bakobwa bakomeje kwigaragaza cyane mu mashusho y’indirimbo zinyuranye wamamaye bwa mbere mu ‘Ifarasi’ ya Davis D, Umutoniwase Dinah uherutse no kwifashishwa mu ndirimbo ‘Akaninja’ ya Gabiro Guitar na ‘Forget’ ya Kenny Sol yahishuye byinshi.
Akenshi abakobwa bifashishwa mu mashusho y'indirimbo babarirwa mu
cyiciro cy’abanyamideli, mu ruhando rw’imyidagaduro bakunze kwibazwaho byinshi
dore ko gukundwa kw'indirimbo baba hari uruhare runini babigizemo
bijyanye nuko bigaragaza.
Umwe muri bo akaba ari Umutoniwase Dinah umaze kwigaragaza mu
ndirimbo zinyuranye z’abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, zirimo
Ifarasi ya Davis D yanamukinguriye amarembo mu mwuga akora kandi akunze.
Ubunyunyusi ya Mico The Best na Riderman, Slow Wine ya Big Bang
Bishanya, Amabara ya Active, Akaninja ya Gabiro Guitar na Forget ya Kenny Sol.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Dinah yahishuye byinshi birimo uko yinjiye muri uyu mwuga wa ‘Video Vixen’ umutunze kugeza ubu ndetse n'uko ababyeyi babifata.
Uyu mukobwa avuga ko intego afite ikomeye ari ugukora cyane muri uyu mwaka akusanya
amafaranga yo kujya gukomeza kwiga hanze ibijyanye n’Ubukerarugendo yasoje mu
mwaka wa 2018 mu mashuri yisumbuye.
Dinah yatangiye asobanura uwo ariwe n’indirimbo ya mbere
yagiyemo uko byagenze, ati:”Ndi umukobwa utuje ukunda kwa ‘acting’ mu mashusho
y’indirimbo, nabitangiye mu mwaka wa 2020 mu ndirimbo ifarasi ya Davis D.”
Akomeza agira ati:”Naje kandi kubona n’ibindi biraka mu ndirimbo
zirimo Ubunyunyusi ya Mico The Best na Riderman, Amabara ya Active, Akaninja ya
Gabiro Guitar na Bushali, n'indi nshyanshya ya Kenny Sol bita Forget.”
Asobanura neza uko yahuye na Davis D, yagize ati:”Davis D twahujwe na
murumuna we kuko we yari asanzwe ari inshuti yanjye arambwira ngo mukuru wanjye
arashaka umukobwa w’igikara wamufasha kwa actinga mu ndirimbo nshya afite, ambaza niba nabijyamo, ndamubwira nti ndanabikunda cyane ahubwo nari narabuze
umuntu wabimfashamo.”
Dinah ahamya ko ajya mu ndirimbo ya Davis D bwari bwo bwa mbere
agiye imbere ya camera ariko kuba yari ari gukora ibintu akunda byatumye arushaho
kwigira icyizere no kwigaragaraza neza.
Ati:”Ntabwo nari nsazwe mbikora bwari bwo bwa mbere ngiye imbere
ya camera, mu Ifarasi niho natangiriye kujya imbera ya camera, kubera ko byari
ibintu nkunda kandi numvaga nzakora ntakibazo narimfite, gusa na none
banyegereza camera nkavuga nti ibi bintu abantu bazambona... natangira kubitekereza
nkavuga nti oya, kuko aribyo bintu nkunda kandi ari mpano yanjye reka
mbikore.”
Dinah yemeza ko ifarasi yamubereye inzira yo kugera ku nzozi ze, ati:”Njya mu ifarasi, hashize igihe nibwo Mico yamvugishije ansaba ko
twakorana kuko ngo yabonye na actinze neza mu ifarasi, ndamubwira nti
ntakibazo n'izindi zose niko bigenda, buri muhanzi wese arambwira ngo hano wakoze
neza ndashaka ko najye uzaza ukamfasha.”
Agaruka ku ndirimbo ya Kenny Sol ‘Foget’ aheruka kujyamo yagize, ati:”Scene ya mbere yarangoye, gusa nyine ni akazi nkora nkunze, barabinsabye
ndavuga nta kibazo.” Yaba ababyeyi n’inshuti ahamya ko babanje gutungurwa
gusa nyuma bakaza kwemezwa nuko bimutunze kandi bikaba ntacyo byamuhinduyeho mu
mico n'imyifatire ye.
Mu busanzwe Dinah akaba ari umukobwa ukiri muto wasoje amashuri
yisumbuye mu mwaka wa 2018 kwa Khadafi i Nyamirambo, nyuma yo kunyura no muri
Des Amie Kicukiro aho yageze agisoza icyiciro rusange yize i Save kuri Immacule Conception.
Yize ibijyanye n’Ubukerarugendo, ibyo akora byose akaba ari ugushaka ubushobozi ngo abone uko yazajya gukomereza amasomo mu mahanga. Avuka mu muryango w’abana 2 basangiye ababyeyi akagira n’abandi 2 basangiye se gusa.
Aherutse kwifashishwa muri Foget ya Kenny Sol na Akaninja ya Gabiro Guitar
Akunda ibyo akora, indirimbo Ifarasi niyo yamufunguriye amarembo
Ari mu ndirimbo Ubunyunyusi
Yize Ubukerarugendo ashaka no gukomereza hanze
Ni umwe mu bakobwa bagaragara bakaraga umubyimba mu ndirimbo Slow Wine ya Big Bang BishanyaAbabyeyi batangiye batabyumva ariko kuri ubu baramushyigikiye
Uyu mwka afite intego yo gukora cyane kurusha umwaka wa 2021 nubwo ariwo yabonyemo ibiraka byinshi
IREBERE INDIRIMBO DINAHA AGARAGARAMO
UBUNYUNYUSI YA MICO THE BEST NA RIDERMAN
SLOW WINE YA BIG BANG BISHANYA
TANGA IGITECYEREZO