Ku munsi mukuru wa Noheli abantu batari bacye mu Bwongereza batunguwe no kubona bahawe impano za Noheli ubwo banki ya Santander yibeshyaga igashyira amafaranga kuri konti zigera ku 75,000 Miliyoni ijana na mirongo itatu z’amapawundi (£130,000,000), ni ukuvuga asaga Miliyari 182 Frw.
Iri kosa ryakozwe n'iyi banki ya Santander maze
itanga Noheli ku bantu batari bacye ku munsi mukuru wa Noheli, byabaye ubwo iyi
banki yashyiraga amafaranga kuri konti z’abantu inshuro ebyiri zose nk’umushahara
wabo w’ukwezi bishyurwaga n’ibigo bigera ku 2,000 bikorera mu Bwongereza.
Ibi bivuze ko hari bamwe mu bakozi bakorera ibi bigo
bishyuwe umushahara wabo w’ukwezi inshuro ebyiri zose. Iyi banki yatangaje ko yamenye
ko hari ikosa ryabaye ryo gushyira kuri konti z’abakozi b'ibi bigo umushahara
wabo w’ukwezi inshuro ebyiri ariko nyuma yaho batangiye kubikosora.
Aya mafaranga yashyizwe kuri konti zigera ku 75,000 z’abakozi, anagana na £130,000,000 ni ukuvuga (182,932,100,000 Frw) nk’umushahara wabo w’ukwezi
nkuko ubuyobozi bw’iyi banki ya Santander bwabitangaje. Bagize bati: “Tubiseguyeho
ku bw’ikibazo cya tekiniki twagize, ubwo twashyiraga amafaranga kuri konti z’abakiriya
bacu maze ku bwo kwibeshya tukayashyiraho inshuro ebyiri.”
Iyi banki yakomeje ivuga ko nubwo iri kosa ryabayeho,
nta mukiriya wabo numwe uzabura amafaranga ye yagombaga kubona ndetse ko
biteguye gukorana n’izindi banki zitandukanye zikorera mu Bwongereza aya
mafaranga yoherejwemo mu rwego rwo gukosora iri kosa ryabayeho ryo kwishyura
abakiriya babo inshuro ebyiri.
Banki ya Santander yaribeshye yishyura abakiriya bayo inshuro ebyiri
Amakuru avuga ko iyi banki ya Santander yaje guhita itangira
kuvugana n’andi ma banki atandukanye akorera mu Bwongereza aya mafaranga
yoherejwemo kuri konti z’abakiriya babo mu rwego rwo kuyagaruza.
TANGA IGITECYEREZO