RFL
Kigali

'Ibikomangoma' itsinda ry’i Nyanza rikora umuziki ugezweho uvanze na gakondo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2022 18:12
0


Abasore n’inkumi bo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, bahuje imbaraga bashinga itsinda bise ‘Ibikomangoma’ rikora umuziki n’ubugeni bwubakiye ku muco mu Rwanda mu rwego rwo kuwusigasira nk’urubyiruko.



Iri tsinda ryashinzwe ku wa 01 Kamena 2021, bashyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Ally my gyz’ ndetse baritegura no gusohora Extended Play (EP) yabo ya mbere bise ‘I’m’.

Ryinjiye mu muziki basangamo abakora injyana ya ‘Kinyatrap’ barimo Bushali n’abandi ndetse na ‘Trapish Gang’ ikorwa n’abarimo Ish Kevin.

Umuyobozi w’itsinda Ibikomangoma, Ishimwe Hamimu Sadi [Igikomangoma Robbot] yabwiye INYARWANDA ko biyise ‘Ibikomangoma’ kubera ko gakondo yabo ari i Nyanza ku gicumbi cy’i bwami.

Ati “Twanze ko amateka azimira, igikomangoma ni izina rikomoka i bwami rikaba ryarahabwaga umwana w’umwami.”

Avuga ko bafite intego yo gukora umuziki urimo umuco nyarwanda. Ati “Intego dufite ni ugukora umuziki urimo amagambo ya gakondo kugira ngo dusigasire amwe mu magambo y’umuco wacu atazazima tubishyize mu njyana zigezweho.”

Iri tsinda ribarizwamo ibikomangoma (abasore) nka Robbot ari nawe warishinze, Packo, Actrox Masotera, Kevin Backbone, Didrox, Xx runy, Fabbystar, Yankie boi, Desire, Wa kaze, The game p, Stone kick, Sammyloss, Adovin X na Cobra iryana.

Hari kandi ibikomangomakazi nka Gicanda, Cuta pax, Ndabaga, Nickas group, Nyirabyo n’abandi benshi.

Uyu musore avuga ko bafite intego y’uko mu myaka itanu iri imbere azaba afite inzu y’umuziki (Label) kandi ‘Ibikomangoma’ ari kompanyi y’umuziki ikomeye.

Ati “Mu myaka itanu iri imbere nk’Umuyobozi Mukuru w’Ibikomangoma ngomba kuzaba mfite Label kandi ‘Ibikomangoma' ari kompanyi ikora umuziki ku rwego rwa Afurika."

"Dufite inzu zitunganya umuziki byibuze muri buri karere, ubwo tugomba kuba dufite studio 30 n’indi izihagarariye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Uyu musore avuga ko bakora nk’itsinda, hakabaho guhuza imbaraga mu muziki, kandi ko banafite n’abashushanya za ‘tableau’ zigurishwa n’ibindi.

Iri tsinda ribarizwamo abakora injyana zitandukanye, abaririmba, abaraperi, aba Producer b’amajwi n’amashusho n’abandi. Bakora injyana ya Afropop, Drill iharawe n'urubyiruko, Afrobeat n'izindi.

Umuyobozi w’itsinda Ibikomangoma, Igikomangoma Robbot yavuze ko mu myaka itanu bashaka ko ‘Ibikomangoma’ bizaba ari kompanyi y’umuziki ikomeye muri Afurika


Iri tsinda ribarizwamo abaririmbyi, abaraperi, aba Producer n’abandi bashakaga gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda

Nana na Harris

Kammy

Packo

Dj rambo

lion

Kimenyi
 
 Aliane


Chemusah, Agripine na Hamoudu
  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ALL MY GYZ’ YA ROBBOT IGIKOMANGOMA

">KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KUSHIANA’ YA IGIKOMANGOMA ROBBOT NA PACIKO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND