RFL
Kigali

Stress ishobora kugutera kumera imvi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/01/2022 10:34
0


Ushobora kuba warabyumvise cyangwa bikaba ari ubwa mbere wumvise ko stress ishobora kugutera kuzana imvi imburagihe. Ubusanzwe icyegeranyo kigaragaza ko abagabo bamera imvi guhera ku myaka 30 naho abagore bakazizana hejuru y’imyaka 35, gusa bamwe bazimera hakiri kare kubera Stress (umunaniro).



Stress ihurira he no kumera imvi?

Ibi kubisobanura neza turifashisha imwe mu mikorere y’umubiri wacu. Muri rusange umutwe wacu ufite imizi y’imisatsi igera ku 100,000 kandi iyo mizi ihora yiteguye kumeraho imisatsi myinshi uko hagize ucika, nko mu gihe wiyogoshesha. Aho umusatsi utereye niho hari urwo ruganda rukora imisatsi aho uturemangingo dufatanyiriza hamwe mu gukora umusatsi ufite ibara ryirabura.

Uko kwirabura k’umusatsi bikaba biterwa n'uko umubiri wacu urimo melanin iyi ikaba ari nayo ituma abirabura badasa n’abazungu. Abagize ikibazo cyo kuvuka bafite ubumuga bw'uruhu rwera burya bavuka ntayo bafite, nk'uko n’abitukuza (abisiga mukorogo mu mvugo y’ab’ubu) burya baba bangiza melanin yabo.

Ubusanzwe melanin yo mu musatsi igenda igabanyuka uko umuntu akura aricyo gitera kuzana imvi uko ugenda usaza.

Ubushakashatsi rero bugaragaza ko stress imaze igihe yangiza uturemangingo twa melanocyte (aritwo tubyara melanin) nuko utwo turemangingo twabaga ku muzi w’umusatsi tukahava bigatera ko umusatsi uhinduka imvi. Iyo stress igabanyutse turagaruka maze umusatsi ugasubirana ibara wahoranye, ariyo mpamvu imvi zatewe na stress zidahoraho.

Ese abantu bose bazana imvi bakiri bato biterwa na stress?

Igisubizo ni oya. Kumera imvi bituruka ku mpamvu zinyuranye, muri zo hakaba harimo na stress. Kandi stress itera umusatsi kuba imvi, si ya yindi iza igahita ikira ahubwo ni stress imara igihe, amezi cyangwa imyaka, kandi ntabwo ihita ihindura imisatsi yose umweru ahubwo ushobora gusanga ari umusatsi umwe cyangwa itageze ku icumi yahindutse gusa.

Uretse gutera kuzana imvi imburagihe, stress igendana n’ibindi bibi nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara y'umutima, kwiheba no kwigunga, ariyo mpamvu yitwa umwicanyi utuje. Niyo mpamvu kuyirwanya no kuyirinda ari ingenzi ku bantu bose.

Src:www.Healthline.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND