StarDom: Twaganiriye n'umuhanzi Oly Hirwa washyize hanze indirimbo yise 'TikTok' - VIDEO

Imyidagaduro - 06/01/2022 4:49 PM
Share:

Umwanditsi:

StarDom: Twaganiriye n'umuhanzi Oly Hirwa washyize hanze indirimbo yise 'TikTok' - VIDEO

Impano zigaragaza buri munsi mu kibuga cy'imyidagaduro, ubu umwana ukiri muto witwa Oly Hirwa yamaze gufata icyemezo cyo gukora muzika aho ku ikubitiro yasohoye indirimbo yise 'Tik Tok' .

Oly Hirwa aganira na InyaRwanda, yavuze ko ubu ari cyo gihe cyo kugaragaza impano ye akayereka abanyarwanda bakabona ko ashoboye, impano ye avuga ko yayiyumvisemo kuva cyera akiga mu mashuri abanza ndetse n'ayisumbuye aho yari umubyinnyi akunda no kuririmba.


Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yagize inkomanga ku mutima yo gukora muzika, ashimangirako ibyo yibwiraga akiri umunyeshuri bitandukanye nibyo yasanze hanze aha kuko umwana w'umunyeshuri aba afite inzozi zo gukora ibintu bigahita bitumbagira atazi ko bica mu nzira nyinshi kandi zivunanye.


Hirwa, yitabiriye amarushanwa atandukanye y'abanyempano bato akagenda yitwara neza. Impano ye yumva izagera kure naramuka adacitse intege, agasaba cyane abahanzi bakuru kwegera impano nto bakazizamura mu kubaka muzika ifite ingufu nk'iyo mu mahanga. 

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO NA OLY HIRWA

">

KANDA HANO WUMVE TIK TOK YA OLY HIRWA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...