Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umugeni wahisemo gusezerana n’ifoto y’umukunzi we nyuma y’uko uwo bari gusezerana atabashije kugera aho ibirori by’ubukwe byabereye kubera uburwayi. Uyu mugeni yakase umutsima ndetse anafata amafoto y’urwibutso n’ifoto y’umukunzi we yari yashyizwe ku gipupe kizwi nka mannequin.
Biragoye kwiyumvisha uko umuntu yabyifatamo ku munsi w’ubukwe
ubwo uwo bari gusezerana afashwe n’uburwayi ku munota wa nyuma muri kwitegura
kujya aho muri busezeranire.
Uko uhise ubyibazaho wibaza icyo wakora ibyo biramutse
bikubayeho, hari umugeni wari witeguye kujya gusezerana n’umukunzi we maze ku
munota wa nyuma umukunzi we afatwa n’uburwayi biba ngombwa ko ahita ajyanwa mu
bitaro kwitabwabo n’abaganga.
Uyu mukobwa wari witeguye kwishimira uyu munsi w’amateka
mu buzima bwe, nyuma yo guhura n’iki kibazo yanze guhagarika ubukwe maze afata
icyemezo bamwe bavuze ko kitari gikwiye.
Mu rwego rwo gukomeza ubukwe, uyu mukobwa yafashe
icyemezo cyo gusezerana n’ifoto y’umukunzi we yari yashyize ku gipupe bambika imyenda cyizwi
nka mannequin.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga aho ubu bukwe
bwabereye, yerekanaga abari batashye ubukwe bahimbawe ndetse banabyina. Uyu mukobwa
nawe wari washyingiwe yagaragaye ari gukata umutsima n’iki gipupe cyariho
ifoto y’umukunzi we ndetse n’abatashye ubukwe bafata amafoto y’urwibutso n’uyu
mugeni wari hafi y’ifoto y’umukunzi we.
Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri iyi nkuru, bamwe bavugaga ko ibyo uyu mukobwa yakoze bitari bikwiye ko yari guhita
ahagarika ubukwe abari babutashye bagataha maze bukimurirwa ku wundi munsi. Abandi
nabo bakavuga ko ibyo uyu mugeni yakoze ntakibazo kirimo.
TANGA IGITECYEREZO