RFL
Kigali

Kim Kardashian n'umukunzi we Pete Davidson bari kugirira ibihe byiza ku kirwa cya Bahamas-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/01/2022 8:46
0


Umunyamideli w'icyamamare Kim Kardashian n'umukunzi we Pete Davidson bagaragaye baryohewe n'ubuzima ku kirwa cya Bahamas aho bagiye kuruhukira.



Kim Kardashian umunyamideli ukunzwe cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika akaba n'umwe mu byamamare bifite ikimero kiranagaza abatari bacye, ku myaka 41 n'abana bane yabyaranye n'umuraperi Kanye West baherutse gutandukana. Kuri ubu Kim Kardashian n'umukunzi we Pete Davidson umunyarwenya wabigize umwuga bari kurira ubuzima ku kirwa cya Bahamas aho bagiye mu karuhuko.


Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko hari hashize iminsi hari ibihuha bivuga ko Kim na Pete baba baratandukanye nyuma yuko byagaragaye ko batigeze basangira iminsi mikuru isoza umwaka, gusa kuri ubu bongeye kugaragara bagirana ibihe byiza ku kirwa cya Bahamas. Mu mafoto akurikira ihere ijisho Kim Kardashian na Pete Davidson ku kirwa cya Bahamas aho bari kurira ubuzima:










Kardashian n'umukunzi we Pete ku kirwa cya Bahamas








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND