Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije kuri konti yayo ya twitter, yatangaje ko gahunda yo gusubira ku ishuri ku banyeshuri izatangazwa bitarenze tariki 7 Mutarama 2022.
Nyuma y’aho bamwe bibazaga igihe amashuri azafungurira, bigahurirana n’uko bamwe bari bafite amakuru avuga ko hashobora kuba hongereweho ikindi cyumweru kungengebihe igaragaza igihe amashuri azafungurira,
byanyomojwe na Minisiteri y’Uburezi Mineduc,ishimangira ko gahunda y’ingendo
zisubiza abana ku ishuri izamenyekana vuba.
Ubusanzwe igihembwe cya mbere cy’amashuri y’umwaka wa
2021-2022 cyarangiye tariki 24 Ukuboza 2021, biteganyijwe ko igihembwe cya
kabiri na cyo kizatangira tariki 10 Mutarama 2022, kirangire muri Mata tariki
ya 1.
Gahundayo gusubira ku mashuri iratangazwa vuba
TANGA IGITECYEREZO