RFL
Kigali

Mineduc yatangaje igihe ntarengwa izatangarizaho gahunda yo gusubira ku ishuri kubanyeshuri

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:5/01/2022 16:26
0


Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije kuri konti yayo ya twitter, yatangaje ko gahunda yo gusubira ku ishuri ku banyeshuri izatangazwa bitarenze tariki 7 Mutarama 2022.



Nyuma y’aho bamwe bibazaga igihe amashuri azafungurira, bigahurirana n’uko bamwe bari bafite amakuru avuga ko hashobora kuba hongereweho ikindi cyumweru kungengebihe igaragaza igihe amashuri azafungurira, byanyomojwe na Minisiteri y’Uburezi Mineduc,ishimangira ko gahunda y’ingendo zisubiza abana ku ishuri izamenyekana vuba.

Mu itangazo banyujije kuri twitter yabo, bagize ati” Dukomeje kwakira ubutumwa bubaza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri  basubira ku mashuri, turabasaba kwihangana muzayimenyeshwa bitarenze kuwa gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022”.

Ubusanzwe igihembwe cya mbere cy’amashuri y’umwaka wa 2021-2022 cyarangiye tariki 24 Ukuboza 2021, biteganyijwe ko igihembwe cya kabiri na cyo kizatangira tariki 10 Mutarama 2022, kirangire muri Mata tariki ya 1.


Gahundayo gusubira ku mashuri iratangazwa vuba 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND