RFL
Kigali

Barashyingiwe! Ariel Wayz yashinje Juno Kizigenza kumuca inyuma n’inkumi yo mu mahanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/01/2022 16:13
4


Amezi atandatu arashize indirimbo ‘Away’ ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza, itangiye gucengera mu misokoro y’abafana n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.



Ihuriyemo ababyiruka mu muziki, yanakuruye ikibatsi cy’urukundo hagati y’aba bombi; biravugwa karahava kugeza ubwo batangiye kugaragaza amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru y’urukundo rwabo imaze igihe yumvikana mu itangazamakuru, abantu bayihererekanya ku mbuga mpuzabantu. Gusa, hari abantu batayemera, bavuga ko ari uburyo bwo gushaka kuvugwa.

Mbere y’uko uyu mukobwa asohora amashusho y’indirimbo ‘Away’, hari amashusho yabanje gusohoka asomana na Juno Kizigenza.

‘Away’ yabaye ‘Away’! Yatumye bahabwa ikiraka cyo kuririmba mu mikino ya Basketball, abakunze iyi ‘couple’ babasamira hejuru.

Banayiririmbye mu gitaramo umunya-Nigeria Rema yakoreye muri Kigali mu minsi ishize. Kuri shene ya Youtube, imaze kurebwa n’abantu basatira miliyoni 3.

Ndetse ubwo yasohokaga mu gihe gito yaciye agahigo ko kuzuza miliyoni 1, Ariel na Juno babimburira abandi bashya kwigaragaza mu muziki mu gihe gito.

Mu mpera z’Ukuboza 2021, Ariel Wazy yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yatengushywe mu rukundo n’uwo yitaga umukunzi we.

Ati “Gutenguhwa ntabwo bijya bishira, nibwiraga ko uyu atandukanye n’abandi ariko ndakeka naribeshye.”

Ariel yavuze ibi mu gihe hari hashize igihe buri umwe aretse gukurikira undi kuri Instagram [Follow]. Juno Kizigenza nawe yagaragaje ko yatangiye kumenyera kubaho ubuzima budafite umukunzi. 

Buri umwe kandi yasibye amafoto yari ahuriyeho na mugenzi we kuri Instagram.

Guhorana byatumye abantu babashyingira, byongererwa imbaraga n'ibyagiye bibandikwaho:

Mu bihe bitandukanye, abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bifashisha amafoto n’amashusho y’aba bombi bakandika bavuga ko ‘baberanye’.

Urukundo rwabo rukomeza gushimangirwa ni uko buri umwe yagiye yifashisha mu mashusho y’indirimbo mugenzi we.

Nk’ubu Ariel Wayz ni we mukinnyi w’imena mu mashusho y’indirimbo ‘Birenze’ ya Kizigenza, amaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1 mu gihe cy’amezi abiri.

Amakuru yizewe agera kuri INYARWANDA, avuga ko Ariel Wayz yatangiye kwiyumvamo Juno Kizigenza biturutse ku bantu bagiye babashyingira ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu.

Ibi ngo byagaragariraga abashinzwe kureberera inyungu z’aba bahanzi, ariko bakabifata nk’ubushuti busanzwe kandi bukwiye gukomeza gukura cyane ko bahuriye mu kibuga cy’umuziki.

Ikindi ngo byagoraga buri wese kwiyumvisha ko Ariel Awayz na Juno Kizigenza badakundana, ashingiye ku mafoto n’ibindi bikorwa yababonaga, bituma ibyo abantu bibabazaga babishyira mu bikorwa.

Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz ngo rwanakomejwe n’uko inshuti zabo ziziranye cyane, ku buryo bisanzuranagaho mu bihe bitandukanye.

Ubwo mu minsi ishize bashwanaga byatunguye cyane cyane inshuti zabo za hafi bibaza igihe bakundaniye.

Ariko ko bazirikana ibihe aba bombi bagiranye mu bihe bitandukanye, byarenze kuba inshuti ahubwo barakundana bya nyabyo mu bintu bo bumvaga ko bitashoboka.

Ariel Wayz yashinje Juno Kizigenza kumuca inyuma:

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, Ariel Wayz yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa bugaragaza intandaro y’ibibazo yagiranye na Kizigenza.

Ni ubutumwa bwuzuye uburakari no gusubizanya mu buryo bucecekesha undi. 

Ubu butumwa bugaragaza ko babwandikiranye tariki 27 Ukuboza 2021, aho Ariel atangira abaza Juno Kizigenza aho aherereye undi akamusubiza ko yagakwiye kuba azi aho aherereye.

Bakomeza kuganira batongana, ariko Juno Kizigenza akamubwira gutuza no gucisha macye kuko ari mu bihe bya Noheli. Juno amubwira ko niba atemera ibisobanuro ari kumuha bakwiye gushaka umwanya bakaganira birambuye.

Gusa, Ariel amubwira ko abizi neza ko ari kumubeshya kuko yamenye ko ari kumuca inyuma n'umukobwa wo mu mahanga.

Ariel ati "Ese iyo wifashe ukambeshya umbwira ngo wagiye kuruhuka uri kumwe n'umuryango wawe i Nyamata, kandi mbizi neza ko atari ho uri utekereza ko ntazi ko uri i Gisenyi n'uwo mukobwa w'umu-Diaspora."

Uyu mukobwa akomeza abwira Juno Kizigenza ko abizi neza ko yamukuye mu bantu 'bareba snapchat' atekereza ko azabura uko amenya amakuru ye.

 

Umujinya n’uburakari byatashye umutima wa Ariel Wayz ushinja Juno Kizigenza kumuca inyuma

Hari abantu bataremera ko urukundo rw’aba bombi rwabayeho, bavuga ko ari imikino bateguye imeze nka filime ya ‘La Cas de Papel’


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Ariel yashyize amashusho kuri Twitter agaragaza Juno ari gutanga nomero ze za telefone kuri Instagram, aramubwira ati "Ndaje nkwereke uwo ndi we.”

Ibyagiye byandikwa kuri aba bombi birimo ko basa, bose bafite inyinya byakuruye urukundo batari barigeze batekerezaho

Buri umwe yaretse gukurikira [Follow] undi kuri Instagram, amafoto bari bahuriyeho barayasiba














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana2 years ago
    I can't believe this
  • Ruphonce2 years ago
    E e e e bashatse basubira inyuma bagatekereza neza baraberanye pe! Ntibakabaye batandukana ewn njye biranambabaje kbs.
  • Phemus Nyanza 2 years ago
    Nibyaribikwiye kbx kobatanduka
  • MANWERI9 months ago
    TURABAKUNDA





Inyarwanda BACKGROUND