Kigali

Miss Cadette wifashishwa mu mashusho y’indirimbo ‘Video Vixen’ yahishuye byinshi kuri uyu mwuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/01/2022 18:33
1


Umukundwa Cadette, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 kuri ubu usigaye akora ubucuruzi bwagutse afatanya n’ibijyanye n’imideli, aho yifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ‘Video Vixen’, yavuze uko yisanze abikora anahishura uko bigenda ngo yemere gukorana n’umuhanzi.



Ni byinshi bisabwa ngo abantu bakurikiranira hafi imyidagaduro babashe kunyurwa by’umwihariko nyarwanda ahanini ishingiye ku muziki, aho ubona ko inkuru zawo arizo zigarukwaho cyane mu bitangazamakuru.

Mu buryo bwo gutegura ibihangano byiza abakora umuziki bagenda bifashisha abantu banyuranye, muribo harimo n’abanyamidelikazi bazwi nk’aba ‘Video Vixen’.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Umukundwa Cadette wanyuze muri Miss Rwanda 2019, akaza no mu bakobwa bitwaye neza kuri ubu ukomeje kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo, yatangaje byinshi kuribyo.

Cadette yatangiye avuga ukuntu yakuze akunda ibintu bijyanye n’imideli ariko avuga ko atigeze arota kuba mu gice cyo kuyimurika mu mashusho y’indirimbo agira ati:”Kugaragara mu mashusho y’indirimbo bifite aho bihuriye n’imideli, nakuze nkunda nanayerekana.”

Akomeza agira ati:” Naje rero kwisanga nagiye mu mashusho y’indirimbo. Aya mbere nagiyemo hari mu ndirimbo ya Jules Sentore yitwa Agafoto, gusa ntabwo nari narigeze gutecyereza ko najya mu mashusho sinigeze mbipanga pe, nemeye rero kujya mu ya Jules kuko yari indirimbo y’umuco.”

Yaje rero Cadette kongera kugaragara mu ndirimbo zinyuranye zirimo iza Confy mu buryo bwo kumufasha nk’umuntu we wa hafi ati:”Nyuma yaho mbona abantu benshi bansaba kujya mu mashusho, ariko urumva ntabwo aricyo cyari icyerecyezo cyanjye kuzajya njya mu mashusho, iya kabiri nagiyemo yari iya Confy mufasha nk’inshuti.”

Yongeraho ati:”Nyuma nza kujya mu yitwa 'Joanah' yo twarimo tumufasha nka ‘The Missed  Call’ tumwamamaza akiri mushyashya, iya gatatu nayo ni iyitwa ‘Mali’ ya Confy nayo yari mu buryo bwo kumushyigikira.”

Indirimbo aheruka kujyamo ya K8 Kavuyo, Cadette yemeza ko yo byeruye byari akazi ati:”Andi mashusho yo nagiyemo nk’akazi ni amashusho mashya ya Kavuyo, birangira zibaye nyinshi gutyo ariko ntabwo byari ibintu narotaga kuba najya njya mu mashusho y’indirimbo.”

Cadette avuga ko n’ubwo abikora ariko atemerera buri muhanzi wese ko bakorana biterwa n’uko yaramutse, inyungu abibonamo n’uko abona uwo muhanzi ati:”Nemeza umuhanzi dukorana bitewe n’uko naramutse cyangwa se nanone n’inyungu mbifitemo.”

Ashishikariza uwaba yifuza kuba umu Video Vixen kuba yabyinjiramo niba abikunda ati:”Inama nagira umuntu uwo ari we wese ukunda ikintu ajye agikora, imbogamizi n’ubwo amagambo y’abantu yewe n’ababyeyi bitoroha, niba hari umuntu waba abikunda, gukora ikintu ukunda ntakintu cyiza nkabyo nyine wirengagiza ibindi bintu wowe ugatumbira intego yawe nicyo kintu cy’ingenzi.”

Ashimangira iyi ngingo asobanura uko abona ubyifuza yajya abikoramo, by’umwihariko kuruhande rwo guhuza n’ababyeyi ati:”Ababyeyi kugirango mubashe kubihuza ugomba kubamenyesha mbere. Ikibi ni ugukora ikintu utabanje kukivuga ariko iyo ubanje kugisobanura biba ari byiza, biba bibi rero iyo akubonye ubirimo utarabanje kubimubwira.”

Mu gusoza ikiganiro yavuze ko muri uyu mwaka wa 2022 ashyize umutima cyane kubucuruzi bwe bw’inzoga zihenze, aho afite Liquor Store ikomeye yitwa ‘CAMU WINES&LIQUOR’. Ati:”Uyu mwaka ndateganya kwibanda kubijyanye n’ubucuruzi ‘Liquor  na Wine’ muri CAMU cyane cyane, ibijyanye n’imideli no guseruka mu mashusho nabyo ni akandi kazi kuruhande nzajya ntegura bijyanye n’umuhanzi n’inyungu zizavamo.”

Umukundwa Cadette yitabiriye Miss Rwanda 2019

Akomeje kwigaragaza neza mu mashusho y'indirimbo zinyuranye

Ari mu bakobwa bambara neza kandi niwe wiyambika nk'umunyamideli

Aherutse kugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Njonogo' ya K8 Kavuyo

Cadette amaze kugaragara mu ndirimbo za Confy zitandukanye zirimo Mali na Joanah








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Phlipo3 years ago
    Ntimugapfushe imibiriyanyukuko arisengerozimana amn



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND