RFL
Kigali

Rayon Sports yandikiye FERWAFA isezera muri shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/01/2022 13:13
3


Rayon Sports yamaze kumenyesha ishyirahwamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ko imyanzuro yasohotse ejo yo kwirinda Covid-19 nitagira igihinduka, itazitabira shampiyona ubwo izaba igarutse.



Kuri uyu wa kabiri 4 Mutarama, nibwo FERWAFA yatangaje amabwira avuguruye yo azagenderwaho kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda Covid-19, mugihe Shampiyona izaba isubukuwe.

Kuri uyu wa gatatu mu masaha ya mugitondo, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama yo kurebera hamwe uyu mwanzuro ndetse n'ingaruka wabagiraho, ndetse niba bishoboka ko bakomeza shampiyona mu gihe ntacyaba gihindutse. Nyuma yo kwicara, Rayon Sports yasanze itakomeza iyi shampiyona mu gihe Minisiteri ya siporo na FERWAFA batagira impinduka bakora mu myanzuro yabo.

Rayon Sports iti ibyo ntitwabivamo 

Mu kiganiro umuvuguzi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yagiranye na Radio Fine FM, yatangaje ko Rayon Sports yamaze kwandikira FERWAFA isezera muri shampiyona mu gihe nta mpinduka zibaye.

Rayon Sports siyo yonyine yatangaje ko amabwiriza yashyizweho itayashobira, kuko Espoir FC, Gasogi United na Kiyovu Sports ziri mu makipe adashyigikiye uyu mwanzuro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco2 years ago
    Hagomba gukurikizwa amabwiriza Nkuko banyarwanda duhora tubishishikarizwa
  • Karegeya pascal2 years ago
    Arko c Koko wamugani muri bus 🚌 harajyamo Abantu bikingije nta kibazo tubonamo Kandi nabo ntibabasaba kuba hamwe cyangwa no mukabari ayo mabwiriza ntahaba wagira ngo Abantu barwaye COVID19 n'abakinnyi ba football bo mu Rwanda gusa ahh nta ferwafa irutwa na ferwacotamo kbs
  • Kenny2 years ago
    Ibiba mumupira w'amaguru mu Rwanda nikinamico ubuse tuzagerahe yemwe bizagorana peeeeee!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND