Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager n’umugabo wa Mukaperezida, Kwizera Evariste bari mu basore 300 bamaze kwiyandikisha guhatanira ikamba rya Mr Rwanda.
Kuva ku wa 18 Ukuboza 2021, Kompanyi yitwa Imanzi Ltd
itegura irushanwa rya Mr Rwanda yafunguye urubuga rwa internet www.misterrwanda.rw abasore
biyandikishirizaho. Mu gihe cy’iminsi ibiri, abasore 100 bari bamaze
kwiyandikisha.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mutarama 2022, abategura
irushanwa rya Mr Rwanda babwiye INYARWANDA ko abasore 300 ari bo bamaze kwiyandikisha.
Mu bantu bazwi bamaze kwiyandikisha harimo
Gakumba Patrick [Super Manager] ndetse na Kwizera Evariste usanzwe ari umugabo
wa Mukaperezida.
Super Manager azwi nk’umuhanzi ariko kandi ugaragara
cyane binyuze mu biganiro bitandukanye agirana na shene za Youtube.
Ajya anyuzamo akiyita ‘umwami wa Youtube’.
Kuva mu 2020 yavuzwe mu igura n’igirusha ry’abakinnyi, guhangana n’abamwibasira mu biganiro bitandukanye n’ibindi.
Ni umwe mu bantu
bazwi mu Rwanda basinyira amafaranga yo kwamamaza ibigo bitandukanye atavugwaho rumwe.
Umusore wiyandikisha muri Mr Rwanda asabwa kuba ari
hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko. Super Manager yabwiye INYARWANDA ko afite
imyaka 23 y’amavuko, ko ntawe ukwiye gushingira ku gihagararo cye ngo avuge ko
arengeje iyi myaka. Ati “Ku munsi wo kwiyamamaza nzerekana irangamuntu.”
Kwizera Evaritse ushaka ikamba rya Mr Rwanda yavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva
muri Gashyantare 2019 ubwo hasakagaraga inkuru y’urukundo rwe na Mukaperezida.
Kwizera yabwiye INYARWANDA ko yamaze kwiyandikisha
ariko ko adafite icyizere cy’uko bazamufata bitewe n’uko afite umugore.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 17 Ukuboza 2021, abategura Mr Rwanda bavuze ko umugabo wubatse ufitanye isezerano n’umugore we atemerewe kwitabira.
Umusore wiyandikisha asabwa kwandika amazina ye yombi, itariki y’amavuko, Email, nimero za telefoni, aho atuye n’Intara abarizwamo cyangwa ashaka kuziyamamarizamo.
Mr Rwanda, ni irushanwa ritari rimenyerewe mu Rwanda.
Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga ibyemezo kuri Imanzi Ltd yiyemeje kuritegura.
Ntirihita ryumvikana neza mu matwi ya benshi, bibaza
ibizashingirwaho mu kwemeza ko umusore ari Rudasumbwa mu bandi.
Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku guhitamo umusore ufite
indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha kwimana u Rwanda aho
yatumwa.
Rifite intego yo guhitamo umusore ufite umutima
w'ubutwari/umuhate (Brave), Ubwenge (Brain) n'Umuco (Culture)
Ibyo
umusore asabwa kugira ngo yitabire irushanwa rya Mister Rwanda:
1.Kuba ari umunyarwanda.
2.Kuba afite hagati y'imyaka 18 na 30.
3.Kuba atarakatiwe n’inkiko.
4.Kuba yararangije amashuri yisumbuye cyangwa se
kuzamura.
5.Kuba asa neza bigaragarira buri wese (Physical
Appearance).
6.Agomba kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda.
Umugabo wa Mukaperezida, Kwizera Evariste yagaragaje ko yiyandikishije muri Mr Rwanda abaza niba azashyigikirwa
Kwizera Evariste avuga ko afite impungenge z’uko
bashobora kutazamwemerera guhatana muri Mr Rwanda
Super Manager avuga ko ntawe ukwiye guhakana ko afite
imyaka 23 y’amavuko, kuko afite indangamuntu ibigaragaza
Super Manager avuga ko mu basore 300 bamaze kwiyandikisha ntawe uzamuhiga
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SEXY LADY' YA SUPER MANAGER
TANGA IGITECYEREZO