Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Muzadukumbura” yakoranye n’umuraperi Fireman yumvikanisha urucantege abahanzi bahura narwo mu nzira y’ubuhanzi bwabo.
N’iyo ndirimbo ya mbere ikorewe
amashusho iri kuri Album ‘RNB 360’ ya Nel Ngabo yagiye hanze ku wa 21 Ukuboza
2021.
Ni indirimbo ya kabiri kandi kuri iyi
Album yumvikanamo ijwi rya Fireman, kuko hariho indirimbo ‘Bindimo’
yanaririmbyemo Kevin Skaa.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe ku
nyubako yo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali. Igaragaramo abahanzi barimo umuraperi
Papa Cyangwe, Khalifan, Kevin Skaa n’abandi.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo
hagaragaramo ibyapa byitwajwe n’abantu batandukanye byanditseho amagambo y’urucantege
ku bahanzi.
Nka ‘Mucezereza angahe ?, ‘sinkunda
imiziki yo mu Rwanda’, sinshobora kwishyura ngo nze ku kureba ariko komeza
ukore umuziki mwiza’, ukora umuziki nta bindi ukora’…
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Nel Ngabo
aririmba agira ati "Iyi mihanda izatwibuka, ibyishimo twatanze,
imvune zatuzonze, ingoma zirenze twakoze, ariko mukanga kwemera kugeza na n'ubu, ese muzemera twapfuye?
Umuraperi Fireman aririmba avuga ko
kuvuka ari umuhungu ari byo byamugize umuhanzi, ariko ntiyari azi neza ko ari
ikibuga gishobora kumuhindurira ubuzima.
Kuva icyo gihe, ngo rubanda bakunze
inyandiko ze. Ndetse azirikana ko hari ‘abo twakoze ku mitima bikanabahindurira
ubuzima’.
Uyu muraperi avuga ko afite icyizere
cy’uko imyumvire abantu bafite ku bahanzi izahinduka, ariko kandi azi neza ko ‘nta
muhanzi wemerwa iwabo’. Ati “Iyi mpano iragabura.” Agahamya ko hari ibyo bavuga
bigahindurwa.
Nel Ngabo yabwiye INYARWANDA ko
Fireman bakoranye indirimbo ari ‘umuntu uca bugufi kandi ukunda akazi’ agafata
umwanya agakora ibintu bye neza. Ikindi ngo ni uko ari umuhanzi ufite impano
kandi uzi kwandika neza.
Album ya Nel Ngabo iriho indirimbo
esheshatu yakoranye n’abandi bahanzi, n’izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze
wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.
Indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi
ni Muzadukumbura yakoranye n’umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa
na Fireman, Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan,
Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce
Melodie.
Fireman aririmba avuga ko n’ubwo
abahanzi bacibwa intege ariko bazirikana ko hari ibyahindutse kubera ijwi ryabo
TANGA IGITECYEREZO