RFL
Kigali

Chorale Rangurura yakoze indirimbo ikomeza abashaririwe n’umwaka wa 2021-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2022 15:33
0


Chorale Rangurura ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pentecote ADEPR Paroisse ya Gihogwe muri Kigali, yasohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Humura irakuzi” yo gukomeza abahuye n’ibibazo binyuranye mu 2021.



Iyi korali yasohoye iyi ndirimbo nyuma y’uko abakunzi bayo bari bamaze iminsi bayitegereje. Yasohotse mu mpera z’umwaka wa 2021, ikaba irema icyizere n’ihumure ko ‘Imana ibazi mu mwaka dutangiye wa 2022’.

Umuyobozi wa Chorale Rangurura, Kwizera Simeon yabwiye INYARWANDA ko bakoze iyi indirimbo mu rwego rwo guhumuriza abantu bahuye n’ibibazo bitandukanye mu 2021.

Avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo ‘Humura irakuzi’ mu minsi iri imbere Chorale Rangurura izasohora indi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili.

Chorale Rangurura ni korali y’amateka kuko ni imwe mu ma korali ya mbere yabayeho muri Kigali. Ikaba yarabanje kwitwa Chorale Gihogwe hanyuma iza kwitwa Chorale Rangurura imaze guhuzwa na Chorale ya kabiri.

Iyi Chorale yatangiye gukora umurimo w’Imana mu 1975 itangizwa n’abaririmbyi bake, muri iyo myaka kandi umurimo w’uburirimbyi wakorwaga mu buryo butoroshye hifashishwa ibicurangisho biciriritse nk’ingoma y’uruhu, gitari ya Seche, amapendo n’ibindi….

Kuri ubu bigaragara ko Chorale Rangurura yateye imbere mu buryo bwose. Igizwe n’abaririmbyi basaga 105 barimo urubyiruko, abagabo n’abagore ndetse n’abasheshe akanguhe.

Ibi bituma iyi korali itera imbere mu buryo bwose kuko usangamo abantu b’ingeri zose kandi buri muntu afite impano ishobora gufasha abandi mu muhamagaro.

Muri aba baririmbyi kandi harimo abantu bari mu ngeri zitandukanye mu rwego rw’imibereho, aha twavuga nk’abakozi ba Leta, abakorera ibigo byigenga, abikorera nk’abacuruzi, abarezi, abanyeshuri, n’abandi bakora imirimo itandukanye.

Iyi korali yatangiye ikoresha ibyuma biciriritse ariko kugeza ubu ifite ibyuma byiza bigendanye n’igihe biyifasha kwamamaza ubutumwa mu ndirimbo.

Aho ubu Chorale ifite ibyuma bifite agaciro ka miliyoni zisaga 20,000,000 Frw. Ibi kugira ngo babigereho byavuye ku bufatanye bwaranze abaririmbyi bituma umurimo w’Imana urushaho gutera imbere.

Chorale Rangurura imaze gushyira hanze indirimbo z’amajwi zisaga 50 ziri kuri VOL 7, ikagira kandi indirimbo 27 z’amashusho ziri kuri Vol 2.

Chorale Rangurura n’iyo korali ya mbere yabashije kwandika indirimbo zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Indirimbo ya mbere ivuga kuri ayo mateka yayisohoye mu 2012 yitwa ‘Never again Genocide’. Uko imyaka igenda iza iyi korali yasohoye n’izindi ndirimbo zigera kuri 7 ziririmbwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byatumye iyi korali imenyekana ahantu henshi hatandukanye kuko yagiye itumirwa cyane ngo itambutse ubu butumwa buhumuriza Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka.

Iyi korali ifite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho kuri ubu yatangiye no guhanga indirimo zo mu ndimi z’amahanga.


Chorale Rangurura yasohoye amashusho y’indirimbo yabo bise "Humura irakuzi" 

Iyi korali igizwe n’abaririmbyi basaga 105 ikagira ibyuma bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 20 Frw Iyi korali ivuga ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza abahuye n’ibibazo bitandukanye mu 2021

Chorale Rangurura yabaye iya mbere yabashije kwandika indirimo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kimwe mu bikoresho by’umuziki bigendanye n’igihe Chorale Rangurura itunze
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HUMURA IRAKUZI’ YA CHORALE RANGURURA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND