Chorale Rangurura ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pentecote ADEPR Paroisse ya Gihogwe muri Kigali, yasohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Humura irakuzi” yo gukomeza abahuye n’ibibazo binyuranye mu 2021.
Iyi korali yasohoye iyi ndirimbo nyuma
y’uko abakunzi bayo bari bamaze iminsi bayitegereje. Yasohotse mu mpera
z’umwaka wa 2021, ikaba irema icyizere n’ihumure ko ‘Imana ibazi mu mwaka
dutangiye wa 2022’.
Umuyobozi wa Chorale Rangurura, Kwizera
Simeon yabwiye INYARWANDA ko bakoze iyi indirimbo mu rwego rwo guhumuriza
abantu bahuye n’ibibazo bitandukanye mu 2021.
Avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo
‘Humura irakuzi’ mu minsi iri imbere Chorale Rangurura izasohora indi ndirimbo iri mu
rurimi rw’Igiswahili.
Chorale Rangurura ni korali y’amateka
kuko ni imwe mu ma korali ya mbere yabayeho muri Kigali. Ikaba yarabanje kwitwa
Chorale Gihogwe hanyuma iza kwitwa Chorale Rangurura imaze guhuzwa na Chorale
ya kabiri.
Iyi Chorale yatangiye gukora umurimo
w’Imana mu 1975 itangizwa n’abaririmbyi bake, muri iyo myaka kandi
umurimo w’uburirimbyi wakorwaga mu buryo butoroshye hifashishwa ibicurangisho
biciriritse nk’ingoma y’uruhu, gitari ya Seche, amapendo n’ibindi….
Kuri ubu bigaragara ko Chorale
Rangurura yateye imbere mu buryo bwose. Igizwe n’abaririmbyi basaga 105 barimo
urubyiruko, abagabo n’abagore ndetse n’abasheshe akanguhe.
Ibi bituma iyi korali itera imbere mu
buryo bwose kuko usangamo abantu b’ingeri zose kandi buri muntu afite impano
ishobora gufasha abandi mu muhamagaro.
Muri aba baririmbyi kandi harimo
abantu bari mu ngeri zitandukanye mu rwego rw’imibereho, aha twavuga nk’abakozi
ba Leta, abakorera ibigo byigenga, abikorera nk’abacuruzi, abarezi, abanyeshuri,
n’abandi bakora imirimo itandukanye.
Iyi korali yatangiye ikoresha ibyuma
biciriritse ariko kugeza ubu ifite ibyuma byiza bigendanye n’igihe biyifasha
kwamamaza ubutumwa mu ndirimbo.
Aho ubu Chorale ifite ibyuma bifite agaciro
ka miliyoni zisaga 20,000,000 Frw. Ibi kugira ngo babigereho byavuye ku
bufatanye bwaranze abaririmbyi bituma umurimo w’Imana urushaho gutera imbere.
Chorale Rangurura imaze gushyira
hanze indirimbo z’amajwi zisaga 50 ziri kuri VOL 7, ikagira kandi indirimbo 27
z’amashusho ziri kuri Vol 2.
Chorale Rangurura n’iyo korali ya
mbere yabashije kwandika indirimbo zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Indirimbo ya mbere ivuga kuri ayo
mateka yayisohoye mu 2012 yitwa ‘Never again Genocide’. Uko imyaka
igenda iza iyi korali yasohoye n’izindi ndirimbo zigera kuri 7 ziririmbwa mu
gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byatumye iyi korali imenyekana
ahantu henshi hatandukanye kuko yagiye itumirwa cyane ngo itambutse ubu butumwa
buhumuriza Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka.
Iyi korali ifite intego yo gukomeza
kwamamaza ubutumwa bwiza haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho kuri ubu
yatangiye no guhanga indirimo zo mu ndimi z’amahanga.
Chorale Rangurura yasohoye amashusho
y’indirimbo yabo bise "Humura irakuzi"
TANGA IGITECYEREZO