Umuhanzikazi Marina ubarizwa muri The Mane yasohoye indirimbo eshatu mu rwego rwo gufasha abafana be n’abakunzi b’umuziki kwinjira neza mu 2022.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki ya 01
Mutarama 2022, nibwo Marina yasohoye indirimbo eshatu ‘Tuza’, ‘Villa’ ndetse
na ‘Koroga’.
Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi mu
bya muzika ya The Mane, Mupende Ramadhan [Bad Rama] yabwiye INYARWANDA ko izi
ndirimbo zakabaye zarasohotse mu 2021 ariko zitinda biturutse ku kuba uyu
muhanzikazi hari imishinga y’indirimbo afitanye n’abandi yabanje gukoraho.
Uyu mushoramari ubarizwa muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, avuga ko bageze ku mwanzuro wo gusohora
izi ndirimbo mu ntangiriro za 2022 mu rwego rwo kwifuriza abantu umwaka mushya
muhire.
Ati “Izi ndirimbo zagombaga gusohoka
mu mwaka wa 2021 ariko kubera guhinduka nko gukorana n’abandi bahanzi
n’ibindi bigatuma zibashaka gusigara. Rero dufata umwanzuro wo kuzitanga ku
mwaka zigasoza umwaka zitangira undi.”
Bad Rama avuga ko amashusho
y’indirimbo ‘Villa’ ari yo bazabanza gusohora kuko yamaze gukorwa.
Mu 2021, Marina yashyize imbaraga mu
gukorana indirimbo n’abandi bahanzi aho ijwi rye ryumvikana mu ndirimbo nka ‘Bimpame’
yakoranye na Dj Phil Peter, ‘Urugo ruhire’ yakoranye na Yvan Muzik bavuzwe mu
rukundo n’izindi zakunzwe mu buryo bukomeye.
Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye mu
iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika’ ryabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego
rwo guhangana na Covid-19.
Ni umwaka kandi wasize uyu mukobwa w’i
Rwamagana asinye amasezerano ya mbere yo kwamamaza ikigo cy’ubucuruzi.
Umuhanzikazi Marina yasohoye
indirimbo eshatu mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be umwaka mushya wa 2022
Izi ndirimbo eshatu zatinze gusohoka bitewe
n’imishinga y’indirimbo Marina yakoranye n’abandi bahanzi
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TUZA’ YA MARINA
">
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘VILLA’ YA MARINA
">
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KOROGA’ YA MARINA
TANGA IGITECYEREZO