The Ben yashyize hanze mu buryo bw'amajwi indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond Platnumz

Imyidagaduro - 02/01/2022 10:55 AM
Share:
The Ben yashyize hanze mu buryo bw'amajwi indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond Platnumz

Indirimbo yari itegerejwe na benshi ya The Ben na Diamond Platnumz bise 'Why' yageze hanze nkuko byari byatangajwe ko iza gusohoka ku isaha ya saa yine z'igitondo.

Ukwezi kurenga kwari kwihiritse hatangiye kunugwagwa ko The Ben afitanye umushinga w'indirimbo na Diamond Platunmz, ibyo nabo ubwabo bemeje kuwa 30 Ugushyingo 2021 ubwo bashyiraga amashusho mato abagaragaza bombi bari kumwe.

Iy'indirimbo ikaba ari imwe muri 12 zigize Album nshya The Ben yitegura gushyira hanze,  bakaba barayise 'Why'. Ni indirimbo iri mu buryo bw'ingwatira ndetse ikaba yararirimbwe mu rurimi rw'igiswahili, ikinyarwanda gicye n'icyongereza.

Iyi ndirimbo nubwo ari iya The Ben nkuko nyirubwite yakomeje kubihamya, gusa kuri YouTube bigaragara ko yasohokeye kuri Channel ya Diamond Platnumz, imwe muri politike y'ubucuruzi itamenyerewe ariko ishobora kuzatanga umusaruro mwiza.

Kuri ubu amajwi y'iyi ndirimbo niyo amaze kujya hanze nubwo amashusho nayo bakomeje kugenda bemeza ko yarangije gutunganywa.

Indirimbo ya The Ben na Diamond Platnumz 'Why'  yageze hanze mu buryo bw'amajwi

'Why' indirimbo ya The Ben na Diamond Platnumz yasohokeye kuri Channel ya Diamond Platnum ya Youtube


Yagiriye hanze ku gihe cyari cyatangajwe

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO WHY YA THE BEN FT DIAMOND PLATNMZ

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...