Indirimbo ya The Ben na Diamond Platnumz yagiye hanze mu masaha macye ikaba ari imwe mu ndirimbo ziremereye zinjiye mu muziki w’u Rwanda, ese iyi ndirimbo yaba igiye gukuraho agahigo gafitwe na My Vow ya Meddy yarebwe inshuro miliyoni mu gihe kingana n’umunsi urengaho amasaha macye ibyo Bruce Melodie yagerageje bikarangira atarutse?
Kugeza ubu indirimbo y'umunyarwanda imaze kurebwa inshuro nyinshi
mu gihe gito kuri Youtube ni My Vow y'umuhanzi Ngabo Medard 'Meddy', aho yarebwe na miliyoni mu gihe cy’amasaha
atagera kuri 48 dore ko mu masaha 24 yari imaze kurebwa n’ibihumbi 600.
Nyuma y’iyi ndirimbo havuzwe byinshi birimo kugura views
nyamara Meddy we yagaragaje ko byose ari ukubera Imana ati:”Imana yabaye iyo
kwizerwa ibihe byose.” Abandi nabo bagaragaza ko akeza kigura, kugeza ubu iyi ndirimbo
imaze kurebwa na miliyoni 11 [11,419,960views].
Kuva icyo gihe kugeza ubu benshi bagerageje gukoresha ubundi buryo ngo barebe ko bakuraho aka gahigo ariko bigenda byanga, nka Bruce Melodie wihuje na Khaligraph umwe mu baraperi ba mbere mu karere k’ibiyaga bigari gusa birangira nta gishya kibaye.
Uretse kuba hari iyaca aka gahigo mu gihe cy’umunsi byanze no mu kwezi, urugera nk'indirimbo Papa Cyangwe yifashishijemo Social Mula yari yaciye ibintu mbere yuko isohoka ndetse benshi batekerezaga ko ishobora gukuraho agahigo ka My Vow byarangiye itarebwe nkuko byari byitezwe.
Iyi ndirimbo ubu imaze kurebwa n'abantu miliyoni 1.3 [1,302,369views] kuva yajya hanze kuwa 21 Kanama 2021. Kuri ubu The Ben uri mu bahanzi b’inkingi mwubatsi z’umuziki wa kizungu mu Rwanda yashyize hanze indirimbo iri kuri Album agiye gushyira hanze.
Iyi ndirimbo ikaba ifite umwihariko wo kuba yayikoranye n’umuhanzi
uyoboye ibikorwa by’umuziki w’Akarere k’Ibiyagabigari akaba ari n'umwe mu ba mbere muri
Afurika unafite agahigo ko kuba indirimbo ye Waah yakoranye na Koffi Olomide
ariyo yarebwe inshuro nyinshi mu gihe gito muri Afurika ikaba yaranashyizwe kuri Channel y'uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Afurika.
Indirimbo Waah ikaba mu masaha 8 yonyine yari imaze kurebwa inshuro zirenga
miliyoni 1 ihita ikuraho agahigo kari gafitwe na Davido mu ndirimbo ‘Fem’
yaciye agahigo ko kurebwa na miliyoni 1 mu masaha 9.
Igitegerejwe akaba ari ukureba niba The Ben kubufatanye na
Diamond Platnumz bagiye gukuraho agahigo gafitwe na Meddy mu ndirimbo yagiye hanze ku isaha ya saa yine z'igitondo zo kuri iki cyumweru triki ya 02 Mutarama 2022, ikaba yasohotse mu buryo bw'amajwi amashusho nayo akaba ategerejwe mu gihe cya vuba cyane.
The Ben yashyize hanze indirimbo Why yakoranye na Diamond Platnumz bikomeje kwibazwa niba yaba igiye guhindura amateka y'abahanzi nyarwanda kuri Youtube
My Vow ya Meddy niyo yarebwe inshuro nyinshi mu gihe gito kugeza ubu mu mateka y'umuziki nyarwanda kuri Youtube
The Ben yashyize 'Why' hanze mu gihe yitegura gusohora Album
Bruce Melodie witegura gushyira indirimbo hanze yakoranye na Harmonize iyo yakoranye na Khaligraph nta mpinduka yatanze mu muziki nyarwanda zirenze by'umwihariko kuri Youtube
KANDA HANO WUMVE WHY YA THE BEN NA DIAMOND
KANDA HANO WUMVE UNAREBE SAWA SAWA YA BRUCE MELODIE NA KHALIGRAPHY
KANDA HANO WUMVE UNAREBE BAMBE YA PAPA CYANGWE NA SOCIAL MULLA
TANGA IGITECYEREZO