Kigali

Covid-19 ishobora gutuma umugore utwite abyara umwana udashyitse

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:1/01/2022 23:33
0


Covid-19 ishobora gutuma umugore utwite abyara umwana udashyitse, ndetse yaba we n’umwana, ikabagiraho n’izindi ngaruka zikomeye.



Raporo nshya yakozwe na CDC (Centers for Disease Control and Prevention/ Ikigo cya Leta ya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara), yagaragaje ko muri Amerika, abagore batwite bagiye bagaragarwaho ubwandu bwa Covid-19, benshi bagiye babyara imburagihe (premature/umwana udashyitse) kandi abana bakavukana ibiro bike.


Amakuru dukesha urubuga rwa CGTN, agaragaza ko iyi raporo kandi yagaragaje ko abo babyeyi, abenshi bagiye baremba kugera ubwo bahabwa ubufasha bwihariye bugenewe indembe (ICU/Intensive Care Unit)  ndetse n’abana babo bagakurikiranwa muri ubwo buryo (NICU/ Newborn Intensive Care Unit). 

Urubuga rwa Livescience.com mu nkuru yarwo yo kuwa 25 Kamena 2020 nayo yagendeye ku bushakashatsi bwa CDC, yavuze ko kurwara Covid-19 ku mugore utwite bishobora gutuma umugore utwite aremba kurusha abandi barwaye Covid-19 badatwite. 

Ubushakashatsi bwakozwe ku bagore barenga 8200 batwite ndetse n’abandi 83200 badatwite muri Amerika, bafite hagati y’imyaka 15-44 banduye Covid-19 hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kamena 2020, bwagaragaje ko abagore batwite barwaye Covid-19, abenshi bararembaga bagahabwa ubufasha bwagenewe indembe burimo no kubongerera umwuka. 

Raporo ya CDC ivuga ko abagore batwite muri Amerika bakunze kwibasirwa cyane na Covid-19 ari abafite ubuzima butari bwiza mu busanzwe, hakaba higanjemo abirabura ndetse n’abandi banyuranye bafite inkomoko muri Amerika y’Epfo cyane cyane abadafite ubushobozi buhagije bwo kwivuza, ndetse n’abatarize amashuri ahagije.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND