RFL
Kigali

Babo na Ariel Wayz batanze umwaka mushya mu ndirimbo igaragaramo inkumi zitigisa umubyimba-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/01/2022 16:25
0


Abahanzikazi Babo na Ariel Wayz basohoye amashusho y’indirimbo bakoranye bise "Lose you", igaragaramo inkumi zitigisa umubyimba bigatinda mu rwego rwo kwifuriza no kwinjiza Abaturarwanda n’abandi umwaka mushya wa 2022.



Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022. Niyo ndirimbo ya mbere Babo akoranye n’umukobwa mugenzi we, kuva yatangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga mu myaka ine ishize.

Babo yabwiye INYARWANDA ko yakoranye iyi ndirimbo na Ariel Wayz kubera ko ari ‘umuhanzikazi w’umuhanga, kandi yiyumvamo nk’inshuti y’igihe kinini’.

Akavuga ko atatinze gukorana indirimbo n’umuhanzikazi mugenzi we, kuko yari yihaye intego y’uko mu 2021 izarangirana n'umushinga w’indirimbo n’umuhanzikazi.

Uyu mukobwa avuga ko ‘Lose you’ ari indirimbo ‘nziza’ kandi bizeye ko izagera kure, ‘bitewe n’imbaraga twashyizemo bivanze n’ubushake’. Ati “Ni umwaka mushya duhaye abakunzi bacu muri rusange.”

Uyu mukobwa avuga ko yakoranye indirimbo na Ariel Wayz nyuma y'uko bahuriye muri studio. Ngo, ubwo bakoranaga iyi ndirimbo, bashyizemo imbaraga zabo zose mu rwego rwo kwinjiza neza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2022.

Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, hacicikanye amashusho y’inkumi zambaye amakariso zigaragara muri iyi ndirimbo zitigisa umubyimba bigatinda.

Igice kimwe cy’aba bakobwa ntibagaragara mu maso kuko bambaye ‘mask’, abandi baragaragara mu maso. Hari nk’aho Ariel agaragara akubita ku kibuno cy’umwe mu bakobwa. 

Ibitekerezo kuri iyi ndirimbo byafunzwe, gusa ahagiye hashyirwa aya mashusho nko kuri instagram, bavuze ko aba bahanzikazi bakoze amashusho ashobora gukumirwa.

Babo avuga ko umwaka wa 2021 wagenze neza, kuko yakozemo ibikorwa bikomeye birimo no gukorana indirimbo n'umuhanzi The Ben uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, akavuga ko ari ibintu ashimira Imana.

Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Knox Beat naho amashusho yakozwe na Eazy Cuts.

Ariel Wayz wakoranye indirimbo na Babo azwi mu ndirimbo zirimo ‘Depanage’ yakoranye na Riderman, ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza yabaye idarapo ry’umuziki we mu mwaka wa 2021, n’izindi zitandukanye.

Uyu mukobwa mu 2021 yahagiriye umugisha! Yanasohoye Ep yise ‘Love&Lust’ ikomoza ku rukundo rwo mu mashuka, irimo indirimbo nka ‘Chamber’, ‘Your Love’ n’izindi.

Ni mu gihe Babo ari umwe mu bahanzikazi bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize. Uyu mukobwa uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe ariko utuye mu Budage, yakoranye indirimbo na Urban Boys yitwa ‘Ich beibe’.

Yanakoranye indirimbo ‘Go Low’ na The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yaherukaga gusohora indirimbo ‘I’m in love’.


Babo na Ariel Wayz bakoranye indirimbo y’urukundo bise ‘Lose you’


Babo avuga ko afite icyizere cy'uko abantu bazakunda iyi ndirimbo

Babo yavuze ko yakoranye indirimbo na Ariel Wayz kubera ko ari inshuti ye kandi akaba ari umuhanga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LOSE YOU’ YA BABO NA ARIEL WAYZ

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND