ITANGAZO RY’ISHAMI RYA POLISI RISHINZWE GUTANGA IMPUSHYA ZO GUTWARA IBINYABIZIGA
Ishami rya Polisi y’u Rwanda
rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, riramenyesha
abantu biyandikishije kuzakorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga mu
Ntara y’Amajyepfo, Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Iburasirazuba mu kwezi k’Ukwakira,
Ugushyingo n’Ukuboza 2021 icyiciro cya gatatu, ko guhera tariki ya 10-20
Mutarama 2022 rizakoresha ibizamini mu turere tugize izi Ntara. Urutonde rw’abazakora
rugaragara ku rubuga rwa polisi y’u Rwanda www.police.gov.rw . Abatibona kuri uru rutonde kandi barahawe kode zo m’Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza
2021 bazategereza urundi ruzatangwa.
Itangazo rya Polisi y'Igihugu ishami rishinzwe gutanga impushya zo gutwara Ibinyabiziga
TANGA IGITECYEREZO