Umuhanzi Bien-Aimé Baraza wo mu itsinda rya Sauti Sol, yashwanye bikomeye n’umunyarwenya Eric Omondi uri mu bakomeye bari mu gitaramo umunya- Garfield Spence [Jamaica Konshens] yakoreye mu gihugu cya Kenya.
Konshens ni we wari umuhanzi Mukuru mu
iserukiramuco NRGWawe ryabereye ahitwa Carnivore, mu ijoro ry’uyu wa Gatanu
tariki 31 Ukuboza 2021 rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022, yinjiza Abanya-Kenya mu mwaka mushya wa 2022.
Eric Omondi ni we wari umushyushyarugamba
muri iki gitaramo, mu gihe Bien-Aimé uzwi mu ndirimbo ‘Mbwe Mbwe’ kandi ukunzwe
yaririmbye muri iki gitaramo n'abarimo Khaligraph Jones, Fena na Benzama.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Bien-Aimé ashwana na Omondi biturutse ku kuba yapyinagaje abahanzi bo muri Kenya ngo baririmbe nyuma y’abandi, muri iki gitaramo cyafashije Abanya-Kenya guhereza 2021.
Bien yavuze ko mu bihe bitandukanye, yabonye ibyo Omondi yandika acisha bugufi abahanzi bo muri Kenya. Ati “Ibyo
nabonye wandika kuri murandasi wanabigaragaje hano. Kuririmba nyuma y’abandi
ntibikwiye kuba ikibazo. Nishyuwe amafaranga menshi kugira ngo mbe ndi hano.”
Mu kwisobanura, Eric yavuze ko yakoze
ibi mu kurinda ahazaza h’abahanzi bo muri Kenya. Ariko Bien wari wafashwe n’uburakari, amusubiza kwita cyane ku rugendo rwe rwo gutera urwenya kurusha umuziki.
Aba bombi bakomeje guterana amagambo, kugeza ubwo Bien avuye imbere ya Eric Omondi ajya kureba umugore we. Avuga ati “Ntushobora
kumfata uko wishakiye imbere y’umugore wanjye.”
Eric avuga ko abahanzi bo muri Kenya
batasizigirije ikibuga cy’umuziki wabo, bituma abashoramari bahora batumira
abahanzi bo mu muhanga.
Mu ukwakira 2021, Eric yavuze ko kuri we, uruganda rw’umuziki muri Kenya rwapfuye. Ati “Twatakaje ikuzo twahoranye.” Akomeza avuga ko abahanzi basigaye bishingikiriza abo mu mahanga kugira ngo bazamuke mu rugendo barimo.
Ati “Tugeze habi! Buri cyumweru tuba
dufite abahanzi batatu cyangwa bane bo mu muhanga, baje gutaramira hano i
Nairobi.”
Bien yabwiye Eric Omondi kudakomeza
kwamamaza ko abahanzi bo muri Kenya ari abanebwe
Eric Omondi yahuye na Konshens nyuma
y’iminsi amaze agaragaza ko nta munyamahanga ukwiye gutaramira muri Kenya
Mu 2020 nabwo Konshens yakoreye
igitaramo gikomeye mu gihugu cya Kenya
KANDA HANO UREBE ERIC OMONDI ASHWANA NA BIEN [SAUTI SOL]
TANGA IGITECYEREZO