Lalisa Manoban wamamaye nka Lisa ni we mukobwa uyoboye urutonde rw’abakobwa beza 100 ku isi. Mu busanzwe, ni umuraperikazi n’umubyinnyi kabuhariwe ku isi, cyane ku mugabane wa Asia.
Azwi nka Lisa, ni umwe mu
bahanzi bakomeye ku mugabane wa Asia wamamaye mu itsinda ry’abaririmbyi rya
Blackpink. Lisa araririmba, akarapa, akanabyina kandi yatangiye no kubaka izina nk’umuhanzi ku giti cye aho yashyize
hanze album ya mbere muri Nzeri 2021.
Afite kandi ubwiza butangaje, byatumye ashyirwa ku mwanya wa mbere n’ibinyamakuru binyuranye mpuzamahanga nk’umukobwa
mwiza w’umwaka wa 2021. INYARWANDA yabateguriye ibintu by’ingenzi wamenya kuri Lisa
wabonye izuba kuwa 27 Werurwe 1997.
Ubundi Lisa ntabwo
yavutse yitwa Lalisa Manoban nk’uko benshi babizi, ahubwo yiswe Paranpriya
Manoban ariko yaje guhinduza izina mu buryo bunyuze mu mategeko, ahitamo kwitwa Lalisa
bivuze ‘usigizwa’.
Lisa yakuze yifuza kuzaba umunyamideli n’ubwo
yaje kuvamo umuhanzi rurangiranwa, by’umwihariko mu njyana ya rap.
N’ubwo bwose biba bitoroshye kumenya indimi, ariko hari abo usanga bihira. Lisa rero ni umwe muri abo aho kugeza ubu avuga
indimi nyinshi zirimo igitayilani, icyongereza, ikanyakoreya, ikiyapani n’igishinwa.
Yagiye mu bwana bwe yitabira amarushanwa
anyuranye yo kubyina, dore ko yanabyizeho guhera afite imyaka 4 bikaza
kwigaragaza byihuse ko abifite mu turemangingo ibijyanye no kubyina.
Lisa kandi ubushobozi agenda abona abicyesha
impano ze, agenda abwifashisha mu gufasha abababaye nko mu mwaka wa 2019 nyuma y’ibiza
byateye muri Thailand, yatanze akayabo mu gufasha abagizweho ingaruka nabyo.
Mu myaka amaze, yagiye yegukana ibihembo
bitandukanye akanahatanira n’ibindi kandi bikomeye, by’umwihariko ku mugabane wa
Asia.
Akunda kandi gufotora, uretse kuba agira
amafoto akundwa na benshi nk’aho ku rukuta acururizwaho rwa Instagram akurikirwa
n’abarenga miliyoni 70.9.
Lisa indirimbo ye ifite agahigo ko kuba ariyo yarebwe mu gihe cy'amasaha 24 inshuro nyinshi zingana na miliyoni 73.6 kuri Youtube mu mateka y'indirimbo y'umuntu ku giti cyeYakuriye mu biganza bya nyina w'umunyatayilandi n'umugabo washakanye na nyina
Lisa yatangiye kubyina afite imyaka 4 ndetse yigaragaza nk'umubyinnyi kabuhariwe mu gihe gito cyaneYinjiye muri Label y'umuziki ya YG Entertainment ku myaka 13Areshya na metero imwe na sentimetero mirongo itandatu na zirindwiMu mwaka wa 2016 nibwo yinjiye muri Blackpink itsinda ry'umuziki n'ababyinnyi ry'abakobwa baneMu kwezi k'Ugushyingo 2021 yanduye COVID-19 ariko kuri ubu yarakize ameze neza
Yagiye asinyana amasezerano kandi nk'umunyamideli yo kwamamariza kompanyi zikomeye
Akunda gufotora n’ubwo anaberwa n'amafoto
Amaze kwegukana ibikombe no guhatanira byinshi mu bihembo
Atunze akayabo ka miliyari zigera kuri 14Frw, ni umunyatayilandi byuzuye
TANGA IGITECYEREZO